Hari abanyabyaha bajya kwihisha mu Rwanda_Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko hari abanyabyaha bajya kwihisha mu Rwanda, bikavugwa ko baburiwe irengero.

Ni igisubizo yatanze ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ba Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI na France 24, iby’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bivugwa ko baburiwe irengero, cyane cyane abayoboke b’ishyaka CNL.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko icyo azi ari uko abo bivugwa ko baba baburiwe irengero ari abanyabyaha baba bihishe mu mashyaka yya politiki. Ati: “Abanyabyaha barashaka kwihisha mu mashyaka. Niba ari umunyabyaha, ni umunyabyaha, nta shyaka rya politiki afite.”

We ntabwo yemera ko hari ababurirwa irengero, ahubwo ngo ni abanyabyaha baba bajya kwihisha. Yabisobanuye atya “Icyo nzi ni uko hari abanyabyaha bajya kwihisha mu Rwanda, abantu bakavuga ko baburiwe irengero.”

Ni kenshi ishyaka CNL riyobowe n’umunyapolitiki Agathon Rwasa ryagiye ritanga impuruza ku biganjemo abarihagarariye ahantu hatandukanye nko mu makomini bakorerwa ibikorwa birimo: kunyerezwa, gufungwa no kwicwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *