Minisitiri Gatabazi yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kudakora ingendo bajya gushaka imibereho

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kwirinda gukora ingendo bajya gushaka imibereho kuko Leta yabatekerejeho, yiteguye kubagaburira.

Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021.

Mu byemezo byafashwe harimo Guma mu Rugo ku turere 8 n’utw’umujyi wa Kigali tumaze igihe twibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 kurusha utundi. Ni: Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Ubusanzwe nko mu mujyi wa Kigali, ubwo Guverinoma yahashyiraga muri Guma mu Rugo, usanga abaturage bamwe bahava ku bwinshi, bakajya mu ntara; urugendo Minisitiri Gatabazi yise urwo gushaka imibereho.

Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ati: “Hari ibyagaragaye mu bushize igihe za Guma mu Rugo zabaga zashyizweho. Wajyaga kubona ukabona abantu babyukiye muri gare, bahambiriye utwabo bagiye mu cyaro, bagiye gushaka imirebeho kubera ko bari batunzwe n’uko bakora umunsi ku munsi.”

Yakomeje ati: “Ndagira ngo tubahumurize tubabwire ko Leta yabatekerejeho, inama y’abaminisitiri yaganiriye ku buryo bwo kubafasha, umujyi wa Kigali turi kubitegura ku buryo hashatswe ibiribwa by’ibanze bishobora kuba byabafasha muri iyi minsi 10. Kandi ngire ngo kutagenda kwabo, kutazerera, kutava ahantu ujya ahandi, byafasha gutuma iki cyorezo kidakwirakwiza hirya no hino.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko atari abo muri Kigali gusa bazafashwa, kuko ngo abo bizagaragara ko bakeneye ibyo kurya no mu tundi turere twashyizwe muri Guma mu Rugo bazabihabwa. Aho ni nko mu mujyi wa Musanze, uwa Rubavu, Gicumbi n’ahandi haba abantu baba baturutse hirya no hino, bashaka imibereho.

Yasobanuye ko mu tugari, mu midugudu no mu masibo, hari ababishinzwe bazageza ibyo kurya ku bafite ubushobozi buke. Ati: “Rero byaratekerejwe mu tugari, mu midugudu, mu masibo, hari ababishinzwe bazabagezaho ibyo kurya ndetse n’undi wese atari abakozi basanzwe ba nyakabyizi, abapagasi n’abandi bantu baba baje gushaka imibereho, n’undi wenda wabona ibyo yari afite mu minsi 10 bitari bumuhaze, yakwegera inzego z’ibanze nazo zizaba zigenda mu ngo kugira ngo zibahumurize kandi zibafashe.”

Yaboneyeho gusaba abashyizwe muri Guma mu Rugo kutimuka bajya gushaka imibereho kuko Leta yabatekerejeho. Ati: “Tukaba dusaba kugira ngo abantu koko batirirwa bavuga ngo ndagiye, ngiye mu cyaro, nzagaruka nyuma ya Guma mu Rugo, nibatuze, bagume hamwe, Leta yarabatekereje.”

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, utu turere tuzaba muri Guma mu Rugo kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Gatabazi yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kudakora ingendo bajya gushaka imibereho
    hhhh bihangane baphire mungozabo

  2. Minisitiri Gatabazi yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kudakora ingendo bajya gushaka imibereho
    hhhh bihangane baphire mungozabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *