Minisitiri Busingye ‘yaremeye’ uwamusabiye agafuka k’umuceri kuri Twitter

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Busingye Johnson kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021 yoherereje amafaranga uwamusabye agafuka k’umuceri uzamubeshaho muri iki gihe cya Guma mu Rugo.

Saa mbiri n’umunota umwe z’igitondo cy’uyu munsi ni bwo Minisitiri Busingye nk’uko asanzwe abigenza, yageneye abakoresha Twitter ubutumwa bwo kwitwararika bakirinda icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati: “Mwaramutse #RwOT Covid imeze nabi! Kigali n’uturere 8, guma mu rugo tuyimazemo amasaha abiri, hasigaye 238 gusa. Duhuje inyungu yo guca integer ikwirakwiza ra Covid, MoH gupima benshi bashoboka abanduye gukira batanduje, ibitaro kutuzura. Igikorwa tukigire icyacu, God bless.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa harimo uwitwa Rebakure, uyu akaba ari nawe wasabye Minisitiri Busingye kumuremera agafuka k’umuceri, saa saba n’iminota 27 z’amanywa. Yagize ati: “Bwana Minister wandemeye nk’agafuka k’umuceri nibura iyi Guma mu Rugo nayisoza nta mwotsi namba, naho ibya korona baca umugani ngo ikirima ni ikiri mu nda, mu nda ntakirimo no kwirinda wapi…”

Saa cyenda n’iminota 24 z’umugoroba, Minisitiri Busingye yabarije Rebakure kuri Twitter niba akoresha serivisi ya Mobile Money (MoMo) kugira ngo amuremere nk’uko yari abimusabye. Yagize ati: “Uri kuri MoMo?”

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 32 z’umugoroba, Rebakure yatangaje inkuru y’ibyishimo y’uko Minisitiri Busingye yamwoherereje amafaranga kuri MoMo. Kuri uru rubuga, yashyizeho agafoto kagaragaza ubutumwa yohererejwe bwemeza ko yohererejwe amafaranga n’uyu muyobozi mu mazina ye, gusa ntiyifuje ko umubare wayo umenyekana.

Kuri aka gafoto, yageretseho ubutumwa bushimira Minisitiri Busingye, ati: “Thank you, Minister yabikoze ndamushimiye. Imana imuhe umugisha…”

Guma mu Rugo yatangiye kuri uyu wa 17 Nyakanga, izarangira tariki ya 26 Nyakanga 2021 bitewe n’uko ubwandu bwa Covid-19 buzaba buhagaze icyo gihe. Ni ibisanzwe ko mu bihe nk’ibi hari ababa bakeneye ibiribwa kuko bamwe muri bo imirimo ya buri munsi bakoraga yabatungaga iba yahagaze. Abo Leta igerageza kubagoboka nk’uko iba yarabibasezeranyije.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minisitiri Busingye ‘yaremeye’ uwamusabiye agafuka k’umuceri kuri Twitter
    Minisiteri busingye yakoze guha uwamusabye IMANA imuhe umugisha ariko zaminisiteri zirebe abahanga bu rwanda twikorere umubazi wokuvura korona ahandi mumpa magare

  2. Minisitiri Busingye ‘yaremeye’ uwamusabiye agafuka k’umuceri kuri Twitter
    Minisiteri busingye yakoze guha uwamusabye IMANA imuhe umugisha ariko zaminisiteri zirebe abahanga bu rwanda twikorere umubazi wokuvura korona ahandi mumpa magare

  3. Minisitiri Busingye ‘yaremeye’ uwamusabiye agafuka k’umuceri kuri Twitter
    Minister Busingye yakoze cyane, iyaba n’ abandi bareberagaho bakajya baganira n’ abaturage banafasha byaba byiza.

  4. Minisitiri Busingye ‘yaremeye’ uwamusabiye agafuka k’umuceri kuri Twitter
    Minister Busingye yakoze cyane, iyaba n’ abandi bareberagaho bakajya baganira n’ abaturage banafasha byaba byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *