Joseph Kabila yarangije amasomo y’icyiciro cya nyuma cya kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021 yarangije amasomo y’icyiciro cya nyuma (PhD) muri Kaminuza ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ni nyuma y’imyaka ikabakaba ine amaze yiga mu ishami rya politiki n’umubano mpuzamahanga (Political Science and International Relations) riri muri iyi kaminuza, yifashisha iyakure.

Ubushakashatsi yakoze bugira uti: “Réflexions sur le Dévelopement du Leadership dans un Pays Post-Conflict, la RDC”. Uwagenekereza mu rurimi rw’Ikinyarwanda yasanga buvuga ku “iterambere ry’imiyoborere ya RDC ivuye mu makimbirane.”

Yabusobanuriye imbere y’abarimu batanu bamuhaga amanota, mu gihe cy’amasaha abiri. Amakuru avuga ko yabusobanuye neza, bimuhesha amahirwe yo kubona impamyabumenyi amaze iki gihe cyose akorera.

Joseph Kabila yatangiye kwiga muri iyi kaminuza mu 2017, icyo gihe yari akiri Perezida wa RDC. Umujyanama we muri ubu bushakashatsi ni Prof. Chris Landsberg.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Joseph Kabila yarangije amasomo y’icyiciro cya nyuma cya kaminuza
    Congratulations to his Excellency Joseph Kabira of DRC.

  2. Joseph Kabila yarangije amasomo y’icyiciro cya nyuma cya kaminuza
    Congratulations to his Excellency Joseph Kabira of DRC.

  3. Joseph Kabila yarangije amasomo y’icyiciro cya nyuma cya kaminuza
    Mwavuze ko Prezida Evariste ndayishimiye yavuze amakosa mucongereza, namwe mwasemuye nabi ico gifaransa kabisa! Réflexion sur le développement du leadership dans un pays post-conflit s’uko bisobanuye mukinyarwanda!

  4. Joseph Kabila yarangije amasomo y’icyiciro cya nyuma cya kaminuza
    Mwavuze ko Prezida Evariste ndayishimiye yavuze amakosa mucongereza, namwe mwasemuye nabi ico gifaransa kabisa! Réflexion sur le développement du leadership dans un pays post-conflit s’uko bisobanuye mukinyarwanda!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *