Umugore wa nyakwigendera Jovenel Moïse wari Perezida wa Haïti mbere y’uko yicwa tariki ya 7, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021 yasubiye iwe mu rugo yambaye agakote kamurinda amasasu.
Uyu mugore, Martine Moïse, ni ubwa bwa mbere yageze mu rugo, nyuma yo kurokoka igitero we n’umugabo we bagabweho. Yari avuye mu bitaro byo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavurirwaga ibikomere by’amasasu.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Port-au-Prince, yagaragaye ukuboko kwe kw’iburyo kuriho sima, kuzirikijishe umushumi umufashe ku ijosi, bigaragara ko ababagabyeho igitero bagukomerekeje cyane.
Akimara gusohoka mu ndege, yasuhuje abayobozi bakuru bo muri Haïti bamwakiriye, barimo Minisitiri w’Intebe w’agatenyo, Claude Joseph, nyuma gato imodoka zitwara abayobozi bakuru (convoy) zimujyana mu rugo.
Bivugwa ko Martine yavuye mu bitaro kugira ngo ategure umuhango wo gushyingura Jovenel uteganyijwe tariki ya 23 Nyakanga 2021.


