Kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu karere ka Karongi hafungiye abagabo 4 bakekwa kuba mu ikipe y’amabandi yitwikira ijoro n’intwaro gakondo agatera abarobyi mu kivu akabambura imitego n’ibindi bifashisha , bamwe akabica abandi akabakomeretsa,ibi akabikorera mu gice cy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke.
Aya mabandi yaratawe muri yombi ku wa 15 Nyakanga nyuma yo kwica umurobyi agakomeretsa undi , aho yabanje gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo akahakurwa ku wa 18 Nyakanga ajyanwa ku ya Karongi anashyikirizwa ubushinjacyaha.
Nk’uko umwe mu batuye akagari ka Gitwa mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke yabitangarije Bwiza.com, ngo mu ma saa tatu n’igice z’ijoro zo ku wa 14 Nyakanga, ni bwo,ubwo umugabo witwa Bihoyiki Jean Claude w’imyaka 36, yari kumwe n’umusore witwa Nshimyumukiza Phénias w’imyaka 20,bombi bo mu mudugudu wa Birehe muri aka kagari ka Gitwa,bari mu kivu baroba mu gice cyo mu mudugudu wa Doga muri aka kagari, batewe n’ikipe y’amabandi 5 yari mu bundi bwato yitwaje intwaro gakondo zirimo imipanga, ibyuma, ibibuye binini, imigera n’izindi aza abasatira.
Akomeza avuga ko ayo mabandi yahise ababwira kubaha imitego n’ubwato bari kurobesha,igihe bakiyabaza impamvu abibaka ahita akubita Nshimyumukiza ikibuye mu gahanga hejuru y’ijisho arakomereka bikomeye,ngo abonye bikomeye ahita yibira mu kivu aroga,basigarana Bihoyiki Jean Claude bahita bamuca ukuboko bagushyira mu bwato yakoreshaga.
Ati’’ Muri aba bagizi ba nabi basanzwe ari insoresore zananiranye ziba muri uyu murenge zihora ziwutezamo umutekano muke cyane cyane mu kivu zambura abarobyi bamwe zikabica abandi zikabakomeretsa kuko atari ubwa mbere biba, hari harimo mubyara wa nyakwigendera witwa Maniragaba Alphonse bakunda kwita Tebezo, ababwira ko kuba basize bamuciye ukuboko gusa kandi yababwiye ko yabamenye, azabavuga bagafatwa bagafungwa burundu,ko ibyiza ari uko basubirayo bakamurangiza.
Bahise basubirayo akiri muri ubwo bwato avirirana yabuze uwamutabara, bamujyana abinginga ngo bamubabarire ntibamwice ariko baranga, amakuru bamwe muri bo ngo baba baratangiye kuri RIB bemera icyaha bamaze gufatwa akavuga ko bamujyanye kumwicira ku karwa ka Ishyute hafi aho,bakanamusatura inda ngo atazatumburuka, imitego bakayijyana,uwo babyukije mu gicuku ngo ayibagurire kandi asanzwe abaziho ubujura ni we watanze amakuru yatumye bafatwa,n’ubu umurambo wa nyakwigendera nturaboneka.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yemereye Bwiza.com iby’aya makuru,avuga ko ayo mabandi yari 5 hagafatwa 4 uwo Maniragaba Alphonse wanatanze igitekerezo cyo kwica uwo mubyara we akaba yaracitse agishakishwa, andi 4, nyuma yo gushyikirizwa RIB sitasiyo ya Gihombo amaze gufatwa ku wa 15 Nyakanga,ku wa 18 Nyakanga yashykirijwe ubushinjacyaha I Karongi ahita anajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura muri Karongi igihe iperereza rigikomeje.
Ati’’ Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera nturaboneka,abafashwe bashyikirijwe ubutabera,twahise dutegura inama n’abarobyi bo mu mirenge yose uko ari 10 ikora ku kiyaga cya kivu,mu byo baganirizwa harimo gukomeza kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe igihe babonye ibidasanzwe aho bakorera imirimo y’uburobyi,tunakabasaba gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu gutahura abagizi ba nabi nk’aba bagafatwa bakabibazwa.’’
Bwiza.com yavuganye na Nyirabazungu Esther w’imyaka 32 wiciwe umugabo bari bafite abana 3 bato kuko umukuru afite imyaka 5 umuto akagira amezi 7,avuga ko kuva ku wa 15 Nyakanga kugeza kuri uyu wa 19 Nyakanga atarabona umurambo w’umugabo we, akomeje gusiragira kuri RIB Gihombo ngo nibura bamubarize abo bafashwe banigambye kumwica aho bashyize umurambo we kuko bavuga ko bawutaye mu mazi gusa bigacira iyo,akanasaba indishyi z’akababaro ngo abashe gutunga imfubyi asigaranye.
Ati’’Umugabo wanjye yishwe yagiye kurobera umuntu wagombaga kumuha amafaranga 1000 adutunga kuko dutunzwe no gukorera abandi, nta gasambu, nta gatungo, nta hepfo nta ruguru tugira n’inzu yari yagerageje kubaka bayimutesheje ituzuye,nkibazaba ikizantunga n’imfubyi nsigaranye.
Kuri RIB baranyirukanye ngo ni ntahe nta kindi bamarira, ntegereze inkiko, nkaba nasabaga ubuyobozi bw’umurenge n’Akarere gukurikirana ikibazo cyanjye abanyiciye umugabo bakabiryozwa nkabona nibura ikizantungira abana, bakanambariza abo bagome aho bashyize umurambo w’umugabo wanjye nkamushyingura kuko numva ngo bagifatwa bemeye ko bamwishe.’’
Nyiranzabihimana Dorothée w’imyaka 49, na we yabwiye Bwiza.com ko umuhungu we wari umugize,nyuma yo gukomeretswa bikomeye amerewe nabi cyane, yamuvuje ku mafaranga agujije atazi aho azakura agasaba ubufasha.
Ati’’ Umwana wanjye baramumugaje,na telefoni ye barayitwaye kandi yamufashaga gushakisha ikidutunga,turifuza ubutabera cyane cyane ko abafashwe bafite imitungo, tukifuza ko baburanishirizwa aho icyaha cyabereye tukabasha gukurikirana urubanza , amafaranga yose maze kumutangaho n’ubu ngitanga kuko akirembye cyane nkayasubizwa, ubuyobozi bukanaduha ubufasha bw’icyatubeshaho kuko abari batugize tubabuze mu manzaganya.’’
Gitifu w’umurenge wa Gihombo Bigirabagabo Moise yabwiye Bwiza.com ko ibi bibazo batarabimugezaho, ko nibabimugezaho bazigira hamwe icyakorwa igihe bagitegereje ubutabera.
Ati’’Ubufasha nk’ubwo buva ku karere,ufite ikibazo aradusanga tukakiganiraho tukarebera hamwe icyakorwa, nibadusanga tuzashakira hamwe igisubizo mu gihe tugitegereje ubutabera.’’
Ikibazo nk’iki si ubwa mbere kivugwa muri uyu murenge kuko n’umwaka ushize ngo amabandi nk’aya yishe abarobyi 2,ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko bukomeje ingamba zo kuyahashya,ku bufatanye n’abaturage n’abashinzwe umutekano wo mu kivu. Mu bafashwe kandi harimo n’uwasanganywe ubwato nyakwigendera yari arimo arobesha ubwo yicwaga.



2 Responses
Nyamasheke: Amabandi 4 yitwaje intwaro gakondo yatawe muri yombi nyuma yo kwicira umurobyi mu kivu
Ubugome buragwiriye cyane bikabije!
Nyamasheke: Amabandi 4 yitwaje intwaro gakondo yatawe muri yombi nyuma yo kwicira umurobyi mu kivu
Ubugome buragwiriye cyane bikabije!