Umugabo witwa Minani Seleverien wo mu murenge wa Nduba mu karereka gasabo yagwiriwe n’ikirombe ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro azwi nka gasegereti muri uriya murenge mu buryo butemewe n’amategeko mu ntangiriro z’iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku munsi w’ejo tariki ya 8 Ukuboza 2016, nibwo polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya gace yatangaje iby’uru rupfu, ivuga ko uyu mugabo yibaga aya mabuye kuko yayacukuraga ahasanzwe hakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi na kompanyi yitwa Crystal Mining Trading Company ariko hakaba hari hamaze iminsi hafunze.
Ku itariki ya 6 uku kwezi ahagana mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo uyu mugabo yinjiye ikirombe atangira gucukura maze kuramuridukira ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu yagize ati:” Kompanyi yacukuraga muri iki kirombe yari yaragifunze mu rwego rwo kugikorera ibisabwa ngo kibashe gucukurwamo; uyu mugabo rero yagiyemo ashaka kwiba amabuye bimuviramo impanuka nk’iriya.”
Yongeyeho ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atari ikintu gikorwa na buri wese kuko bisaba ubumenyi bwabyo ndetse byakorwa nabi, bigateza impanuka zirimo n’izihitana ubuzima bw’abantu.
Polisi y’u Rwanda yakomeje igira abaturage inama yo kureka ibikorwa nk’ibi bifite ingaruka ku buzima bwabo no ku bidukikije, aho byanduza amasoko y’amazi kandi bigateza inkangu no gutwarwa k’ubutaka n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


