Umusaza Nkekabahizi Claver w’imyaka 80 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Tumba w’Akarere ka Rulindo, mu masaa saba y’amanywa yo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 yishwe n’inka yari avuye kugura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Manirakiza Jean Bosco yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko urupfu rw’uyu musaza rwabaye ubwo yageragezaga guhunga iyi nka yashatse kumurwanya, agwa mu mukoki, ashiramo umwuka.
Gitifu Manirakiza yagize ati: “Ubwo yavaga kugira inka ari kumwe n’umukecuru we, bageze ahantu mu gashyamba, inka isa n’ishatse kubarwanya, mu kuyihunga amanuka muri ako gashyamba ahantu habi. Urebye icyateye urupfu rwe ni uko yabaye nk’uhunga iyo nka, yitura hasi.”
Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko iyi nka yaba yasunitse uyu musaza. Ati: “Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse, amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti n’ubwo bitaremezwa n’inzobere z’abaganga.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwajyanye umurambo wa nyakwigendera kugira ngo ruwukorere isuzuma.


