Mu gihe ikibazo cy’abana b’abangavu batwara inda zitateganyijwe gikomeje gufata intera ikabije mu gihugu, impuzamiryango y’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO uvuga ko iki kibazo gikwiye gukurikiranwa kuko bigaragara ko abenshi mu batera abo bana inda harimo ababa babafiteho ububasha ariko ntibashyikirizwe ubutabera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’uyu muryango muri uyu mwaka wa 2016, bwerekana ko byibuze 51%by’abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko baterwa inda n’abantu bakuru ariko 99% by’ababateye inda bakaba badashyikirizwa ubutabera.
Muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko 49% by’abatwaye inda aribo gusa biyemereye ko bazitewe n’urungano. Naho 20% bavuga ko bazitewe n’inshuti z’imiryango n’abaturanyi, 17% bavuga ko batewe inda ku mpanuka, wenda bahuye n’abantu batamenyeranye, 6% baziterwa n’ababakoresha, 4% baziterwa n’abo mu miryango yabo, 2% baziterwa n’abarezi, naho 1% baziterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abenshi muri abo bana batwara inda ahanini babiterwa no kuba ababyeyi babo batabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, kuba baba bashaka imibereho bakagwa mu bishuko, gufatwa ku ngufu n’ibindi.
Murwanashyaka Evariste, ni umwe mu bakoze ubushakashatsi. Avuga ko usanga hari n’abana bafite abana barenze umwe cyangwa 2 kandi batabana n’ababateye izo nda.
Yagize ati”birababaje kuba ibintu byo gutera inda abana bimaze kuba nk’akamenyero ko umwana aterwa inda n’abaturanyi cyangwa undi muntu ari ababyeyi be ari n’abaturanyi bakaryumaho.” Akomeza avuga ko uyu ari umuco ugomba gucika.
Ubu bushakashatsi bushyizwe ahagaragara mu gihe mu minsi yashize Umufaha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame yatangaje ko abantu batera abana inda bagomba gukurikiranwa n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi byanagarutsweho na bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 8 Ukuboza, ubwo haberagamo Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 11, aho Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatile Mukabalisa, yasabye abana kuzirikana inshingano bafite yo kwiga, ndetse akanasaba ababyeyi kubaganiriza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


