Mu biganiro byahuje abahagarariye amadini atandukanye n’urwego rw’umuvunyi kuri uyu wa 08 Ukuboza 2016, umuvunyi yasabye abanyamadini kugaragaza uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane bikigaragara mu madini yo mu Rwanda
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Kanzayire Bernadette avuga ko iki ari igikorwa cyihariye cyo gufasha abanyamadini kubona umwanya wo gusuzuma uruhare rwabo mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano.
Yagize ati “Ni umwanya wihariye wo gufasha abanyamadini gusuzuma uruhare rwabo mu kurwanya ruswa, barareba uruhagije n’ingamba bafata kugira ngo bafashe abayoboke babo kurushaho kumva ko bafite inshingano zo gukumira no kurwanya ruswa”
Musenyeri w’Itorero rya Orthodox mu Rwanda n’i Burundi, Innocentions Byakatonda yemera ko hari amadini akigaragaramo ruswa kuko hari n’ababeshya abantu afite ubushobozi bwo kubasengera bagakira.
Yagize ati “Twe muri Orthodox ntabyo dufite ariko ibyo biragaragara byo kubeshya abantu ko babasengera bagakira. Ni icyaha gikomeye cyane kuko urabeshya umuntu ukanamwaka ibye n’amatungo ye ngo umusengere.”
Urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ko mu bushakashatsi rwakozwe bwagaragaje ko ruswa yo mu madini ihagaze ku kigero cya 19%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi biganiro byabaye mu rwego rwo gukomeza kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, urwego rw’umuvunyi rumaze icyumweru rugirana bene ibi biganiro n’inzego zitandukanye. Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye kuya 3 Ukuboza 2016 kirasozwa kuri uyu wa Gatanu, hazihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


