Kwizera Olivier yasezeye ku mupira w’amaguru

Sangiza iyi nkuru

Kwizera Olivier wakiniraga Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi mu izamu, yatangaje ko yamaze gusezera ku mupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, Kwizera yasobanuye ko ari icyemezo afashe nyuma yo kurangira kw’amasezerano yari afitanye na Rayon Sports. Ati: “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano. Biri muri gahunda zanjye kuba narekera aho gukina umupira w’amaguru.”

Kwizera yakomeje ati: “Sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko afashe iki cyemezo hashize ibyumweru bibiri akatiwe igifungo gisubitse cy’umwaka, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Gusa we avuga ko atari byo byabiteye kuko ngo amaze igihe abitekereje. Ati: “Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya. Ni intego zanjye nihaye, ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *