Mukandutiye arashaka kumenya niba ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru Angelina Mukandutiye ureganwa n’abarimo Nsabimana Callixte (Major Sankara) na Paul Rusesabagina, yavuze ko ashaka kumenya niba ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.

Mukandutiye w’imyaka 70 y’amavuko yabivugiye imbere y’Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021.

Muru uru rubanza, Mukandutiye ashinjwa ibyaha birimo gukora ubukangurambaga bwo kwinjiza abagore n’abakobwa mu mutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN, byatumye ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 20.

Iki cyaha Mukandutiye aracyemera gusa avuga ko ahubwo ubukangurambaga yakoze ari ubwo kwinjiza abagore n’abakobwa mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge, aho kuba MRCD-FLN.

Mukandutiye yavuze ko imyaka 20 asabirwa ari myinshi ashingiye ku kuba akuze. Yabajije ubushinjacyaha ati: “Mfite imyaka 70. Ko munsabira 20 nzayirangiza ryari kugira ngo mwemere ko nikosoye?”

Ashingiye ku kuba yemera icyaha, yasabye kugabanyirizwa igihano cyangwa se byaba ngombwa akababarirwa kugira ngo amenye niba ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi. Ati: “Nabingingira ko mwangabanyiriza. Cyangwa mumbabarire mbese, menye ko n’ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.”

Mukandutiye asanzwe ari kurangiriza igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca ubwo yari yarahungiye mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Yahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *