Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka ishema ritanditse mu Rwanda aherutse kugerageza kuza kwandikisha iryo shyaka rye kugirango atangire ibikorwa byo kwiyamamariza kuzaba perezida w’u Rwanda ariko abura ibyangombwa bimwemerera kujya mu Rwanda, kuri ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bwongereza aho ngo yagiye kuganira n’abategetsi b’icyo gihugu kiyobora umuryango wa commonwealth.
Nahimana yatangaje ko ari mu Bwongereza aho ari kugirana ibiganiro n’abategetsi baho kugirango bemeze u Rwanda kugirango rumureke agere ku butaka bwarwo abashe gukinira politiki ku butaka bw’igihugu cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nahimana yatangaje ko ngo mu buryo budakuka agomba kuzaba ari mu Rwanda bitarenze ku itariki ya 28 Mutarama 2017 agatangira ibikorwa bye byo kwandikisha ishyaka “Ishema”.
Mu kiganiro uyu mu padiri yagiranye na Radio BBC yo mu Bwongereza akigerayo yagize ati “Natangiye ingendo zo kureba ibihugu bikunze gufasha u Rwanda kugirango tugerageze kubasobanurira ubushake rwose dufite bwo kugira uruhare mu kubaka kiriya gihugu cyacu no kugirango badufashe guverinoma y’u Rwanda ifungure amarembo ireke kutubuza uburenganzira bwacu bwo kwinjira mu gihugu”
Uyu mugabo akomeza avuga ko ashaka kwinjirira ibihugu byose bifitanye umubano n’u Rwanda kugirango bimufashe kumvisha leta y’u Rwanda kumureka akinjira akandikisha ishyaka rikazanagira uruhare mu matora yegereje.
Padiri Nahimana yavuze ko mu Bwongereza yabonanye n’ubunyamabanga bwa commonwealth, umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, ubarizwamo n’u Rwanda,
Ati “Commonwealth, niyo y’ingenzi tuba dukeneye kureba hanyuma na guverinoma y’u Bwongereza na minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ariko ndi kubonana n’Abanyarwanda bahari badushyigikiye kuko Ubwongereza ni igihugu gishyigikira cyane, cyagiye gishyigikira leta y’u Rwanda kinifuza ko rwakomeza gutera imbere cyane cyane muri demokarasi.”
Nahimana yanavuze ko we n’abamushyigikiye basanzwe baganira n’ubutegetsi bw’ibihugu bifitanye umubano n’u Rwanda, ko byanamushishikarije kuza mu Rwanda yaza agahera muri Kenya.
Kuri ubu yasubiye muri ibyo bihugu kubiha raporo y’uko byaba byaramubeshye, ko leta y’u Rwanda idafite demokarasi iboneye.
Ati “Ubu rero ni ikibazo gikomeye tugomba kuganiraho tukavuga tuti byabindi mwavugaga se ntimubona uko bigenda? ntimubona ko leta y’u Rwanda ititeguye kwakira neza abandi banyapolitiki cyane cyane abo muri Oposistion ikaba ishaka kugumana ubutegetsi mu buryo bw’igitugu?”
Uyu mupadiri ngo afite gahunda yo kurega u Rwanda ku bihugu byose bicuti byarwo kugeza ubwo ruzamureka akinjira mu gihugu kuko ngo ibyangombwa bavuga abura byose abifite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nahimana yagerageje kuza mu Rwanda ageze ku kibuga cy’indege cyo muri Kenya abura ibyangobwa byo kwinjira mu Rwanda, uyu mugabo byagaragaye ko yari afite ibyangombwa bw’ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe we yashakaga kwinjira mu Rwanda nk’umunyapolitiki, ibi byatumye abura uburenganzira bwo kwinjira asubira i Burayi atageze mu Rwanda.
Nahimana n’Ishyaka rye anayobora ngo bafite gahunda yo kuzaza mu Rwanda ndetse bakazaniyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa karindwi 2017. kugeza ubu Leta y’u Rwanda nta kintu na kimwe yari yatangaza kuva aho Nahimana atangiriye ibikorwa byo gushaka kuza mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


