Gasabo: RDF Reserve Force n’akarere bagiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzatwara asaga miliyari 2

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo.
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzarangira utwaye miriyari 2,258,394,740 y’amafaranga y’u Rwanda. Uwo Mudugudu ukaba uzubakwa n’Ingabo z’u Rwanda Umutwe w’Inketagutabara k’ubufatanye n’Akarere ka Gasabo mu gihe cy’amezi atandatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko hazubakwa inyubako 15, k’uburyo inyubako imwe izaba igizwe n’amazu ane agomba guturwamo n’imiryango ine, ubwo n’ukuvugako izo nyubako 15 ziteganyijwe kubakwa, nizuzura zizaba zigenewe imiryango igera kuri 60. Muri uyu mudugudu hazubakwamo ibindi bikorwa by’amajyabere bitandukanye, birimo: ibyumba bine bishya by’amashuri no kuvugurura ibindi bihasanzwe 40, kubaka imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, kubakira ibigega bibika amazi yo ku mabati, kubaka uduhanda two hagati mu Mudugudu tungana n’ibirometero bitandatu na metero 600 hamwe n’ibiraro by’inka.
aba
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Munyeshyaka Vincent ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wabaye kuwa 07 Ukuboza, mu ijambo yagejeje ku bari aho, yashimye cyane ubufatanye buri hagati y’ubutegetsi bw’ibanze bwa Leta, abikorera hamwe n’inzego z’umutekano uburyo bashyira hamwe mw’iterambere ry’igihugu. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza kugaragaza inyungu ziri mu bikorwa Leta ibagenera, ko bigomba kubabera intangiriro yo kwiteza imbere.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Umutwe w’Inkeragutabara, Lt Gen Fred Ibingira yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage nk’uko ibitozwa n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Kagame Paul akaba ari n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Lt Gen Fred Ibingira yagize ati: “Dufite amategeko atwemerera kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu mu buryo bwo kurandura burundu ubukene mu Rwanda bijyanye no kureba ko abaturage bacu batuye neza, ko bafite ubuzima bwiza hamwe n’ibindi bikorwa nkenerwa by’amajyambere.” Asoza ijambo rye yavuze ko ubukene ariwe mwanzi wa mbere Abanyarwanda bafite bagomba kurwanya.
Mayor w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven yavuze ko ibizagenderwaho mu gutanga aya mazu, mbere na mbere azahabwa abaturage batishoboye bagizwe ahanini n’imiryango ikennye ituye mu manegeka hamwe n’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Src:MoD
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *