Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha

Sangiza iyi nkuru

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyoboye Zion Temple Celebration Center ubwo yari mu giterane cya Afurika Haguruka tariki ya 18 Nyakanga 2021, yahanuye ko umugabane wa Afurika uzaba igihugu kimwe kizitwa Leta Zunze Ubumwe za Afurika, ndetse ikazajya igikoresha ururimi rumwe; Igiswahili.

Ubu ni bumwe mu buhanuzi burindwi (bwumvikana muri videwo dukesha Ibyamamare) Apôtre Gitwaza yatangarije ku musozo w’iki giterane cyatangiye tariki ya 11 Nyakanga 2021 cyifashishaga ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Uyu muvugabutumwa yagize ati: “Ubuhanuzi 7 Imana ifitiye Afurika; ndagira ngo ubwandike vuba kandi birajyana n’ibyanditswe. Ubuhanuzi bwa mbere, Afurika izaba Leta Yunze Ubumwe, kizaba igihugu kimwe. Imyaka izagera ubwo Afurika itazitwa Afurika, izongerwaho ngo Leta Zunze Ubumwe za Afurika.”

Apôtre Gitwaza yavuze ko ubuhanuzi bwa kabiri buzaba kuri uyu mugabane, ari uko uyu mugabane uzagira imijyi itanu ikomeye, abayituye bakoreshe ururimi rumwe bahuriyeho, ari rwo Igiswahili.

Ati: “Afurika izagira imijyi itanu ikomeye kandi ururimi ruzavugwa, ruzaba ari Igiswahili. Ururimi rw’Igiswahili ruzamenyekana muri Afurika hose. Tuzakoresha Igifaransa n’Icyongereza nk’indimi zisanzwe, ariko ururimi rw’Abanyafurika icyo gihe ruzaba ari Igiswahili.”

Mu gusobanura iby’iyi mijyi, yagize ati: “Bibiliya yavuze ngo uwo munsi, mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu, Afurika nimara kuba igihugu kimwe, izaba ifite imijyi itanu ikomeye gusumba iyindi, umwe uzaba mu majyaruguru muri Afurika, undi uzaba mu majyepfo ya Afurika, undi uzaba iburasirazuba bwa Afurika, undi uzaba iburengerazuba bwa Afurika, undi mujyi uzaba rwagati muri Afurika. Iyi mijyi uko ari itanu izaba ikomeye cyane, ururimi ruzaba rukoreshwa mu buyobozi ni Urunyakanani, urufitanye isano n’Igiswahili.”

Yasabye abitabiriye iki giterane gutangira bakiga Igiswahili, bacyigishe n’abana babo hakiri kare kugira ngo iki gihe nikigera bazabe biteguye kugikoresha, aca amarenga ko kucyiga muri icyo gihe bizaba bihenze.

Apôtre Gitwaza yavuze ko icyo gihe Afurika izaba ari igihugu gikomeye cyane, cyuhabwa kandi cyubaha Imana, uzaba agituyemo ngo ntaho azaba atandukaniye n’umutunzi w’ibuye rya diyama.

Ni bwo ngo Abanyafurika baba hanze y’uyu mugabane bazatangira gutaha, kugira ngo bubake icyo gihugu gishya. Arabasaba gutaha hakiri kare ati; “Ndababwira uyu munsi abari muri Amerika, Australia, u Bushinwa, Canada, u Bubiligi, u Bufaransa, Suwede n’ibihugu ngo nimutahe mwubake iwanyu, muhakomeze.

Icyakoze ntabwo uyu muvugabutumwa yigeze atangaza igihe iby’ubu buhanuzi buzabera. Byumvikana gusa ko bishobora kuzatwara igihe kirekire.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    Mbega ngo arivugira ibyo yifuza bitazashoboka!! Absnyafurika bagenda basubira inyuma mu by iyobokamana kubera globalization no kwisanisha n Abanyaburayi nawe ngo Afitika izaba igihugu kimwe gikomeye cyubaha Imana!!!

    Izaba imwe na EastnAfruca ubwayo byarananiranye? Utaba kwambuka ujya Uganda ari ikibazo, kujya Uganda bikaba ibyo nawe uti igihe kizagera abarabu n abirabura bibone mu gihugu kimwe? Ni ibyifuzo ariko bigoye urebye inarijye y abayobora igihugu muri Africa.

    Ngo Abanyafurika bari I Burayi, America bose bazishimira kugaruka Afurika? Harya abana be ntabohereza America?

    Izi nsengero tubona nini zubakwa muri Afurika, igihe cyarageze I Burayi zirahaba, zuzura abayoboke nyamara ubu nyinshi zabaye iz imyidagaduro, inzu zikorerwamo ibitubahisha Imana, ahandi ziba umusaka.

    Ibigaragara uko abantu batera imbere mu bigatika( ubutunzi n imibereho) ni ko barushaho gutera Imana umugongo. Niba rero Afirika I harabura gutera imbere mumenye ko no gutera umugongo Imana bigwira, bityo ibyo Gitwaza avuga njye ndabibona nk inzozi irrealisable

  2. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha

  3. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    nabanze acyure umugore we n’abana be ! yere kujya ahanura ibinyoma

  4. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    nabanze acyure umugore we n’abana be ! yere kujya ahanura ibinyoma

  5. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    Nabanze agabanye k’ubutunzi afite aremere intama zirimo zishonje muri ibi bihe areke guhanura ibidashoboka muri iki kinyejana,ubwo yanze gusoza ibyo biterane bye atavuze, ariko abanyedini weeee

  6. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    Nabanze agabanye k’ubutunzi afite aremere intama zirimo zishonje muri ibi bihe areke guhanura ibidashoboka muri iki kinyejana,ubwo yanze gusoza ibyo biterane bye atavuze, ariko abanyedini weeee

  7. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    Ibi bintu birashoboka kuko yifashishije ibyanditswe!

  8. Apôtre Gitwaza yahanuye ko Afurika izaba igihugu kimwe, asaba abari hanze kwihutira gutaha
    Ibi bintu birashoboka kuko yifashishije ibyanditswe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *