Umukinnyi wa Judo wo muri Algeria, Fethi Nourine, yakuye akarenge mu mikino Olempike iri kubera mu Buyapani, ubwo yamenyaga ko agiye guhatana n’uwo muri Israeli, Tohar Butbul.
Ni umukino wa kabiri Nourine yari agiye gukina nyuma yo gutsinda uwo muri Sudani witwa Mohamed Abdarasool.
Nourine nyuma yo kwanga gukina n’uwo muri Israeli yabwiye itangazamakuru ko impamvu yabikoze, akemera kuva mu irushanwa ari uko ashyigikiye Palestine mu makimbirane bafitanye na Israeli.
Ni icyemezo yafashe abyumvikanyeho n’umutoza we Amar Ben Yaklif, na we wabwiye itangazamakuru ko batomboye nabi. Yagize ati: “Twasanze tuzahura n’umunya-Israeli, ni cyo cyatumye dukuramo akarenge. Ni cyo cyemezo twafashe.”
Nyuma y’iki cyemezo, Komite Olempike ya Algeria yafashe icyemezo cyo gukura Nourine n’umutoza mu Buyapani, kandi byitezwe ko bazafatirwa ibihano kuko barenze ku mabwiriza agenga amarushanwa olempike.


