Umushyushyarugamba, umunyamakuru, umukinnyi wa filimi akaba n’umuhanzi, Kasirye Martin uzwi nka MC Tino, yatangarije ababonye amafoto ye aterera ivi umukobwa witwa Gihozo Aliah ko ari filimi ari gukina.
Amafoto agaragaza Tino yambika impeta uyu mukobwa yatangiye gusakara mu bitangazamakuru kuri uyu wa 24 Nyakanga 2021, gusa bivugwa ko igikorwa nyirizina cyabaye mu cyumweru gishize mu ibanga.
Umuseke waganiriye na Tino, awutangariza ko ibyo we na Aliah bakoze nta mikino irimo, bakomeje. Ati: “Ntabwo ari videwo twarimo gufata sinakubeshya….Sha uriya mwana abasore benshi bamushakaga ariko ndavuga nti iriya nseko, kiriya kimero, araba uwanjye tu!”
Uyu mushyushyarugamba kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021 yahindukiye yandika kuri sitati ye ya WhatsApp ko we na Aliah ari filimi bakinaga. Yagize ati: “Nariteye da gusa ni muri filime yanjye nshya yitwa Nirivara Series izasohoka ejo ku wa Mbere.”
Ubutumwa bwa MC Tino bwateye urujijo ku buryo bigoye kumenya icyo yakoze hagati yo gutera ivi bya nyabyo no gukina filimi.


