Muri make amatora yabanjirijwe n’amajambo y’abakomiseri basanzwe mbere yuko basezera nabo bakamanuka mu nteko rusange,aho bari bafite nabo uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abanyamakuru bigenzura, Bwana Mugisha yakurikijeho kugaragariza inteko rusange ibyo RMC yagezeho mu bikorwa byayo bya buri munsi byiganjemo ubuvugizi ku mwuga w’Itangazamakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hanavuzwe kandi ibijyanye uko impaka zabayeho zakemuwe nkuko byagaragajwe hagati y’abaturage babaga bazanye ibirego byabo baregagamo abanyamakuru mu gihe habaga havutse ukutumvikana aho mu bibazo 170 byazanywe ubu hasigaye ibitagera kuri 30 harimo kimwe cyonyine cyajyanywe mu nzira z’inkiko ariko nacyo kikiri gushakirwa umuti.
Hakurikiyeho gutora abaseseri habanje kurebwa umubare ugize inteko itora aho aya matora yitabiriwe n’abakabakaba 280 bari bujuje ibyangombwa bisabwa ahanini bigizwe n’ikarita y’umunyamakuru ,hiyongereyeho ko uwiyamamaza agomba kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire n’ibindi.
Ikibazo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire nicyo wasangaga abantu bijujutira bibaza ukuntu umuntu ufite icyangombwa cyuko atafunzwe akwiye gukemangwa bikayoberana.
Ibi ni nabyo byabujije Bwana Maurice Munyentwari kwiyamamaza ku mwanya w’ubu komiseri mu by’amategeko ikintu cyakuruye impaka nyinshi hibazwa ukuntu Maurice Munyentwari yashakaga kwinjira mu rwego yahoze akorera rukamwirukana kubera impamvu z’ikinyabupfura kidahwitse ibintu yahise atera utwatsi kandi koko hagaragaramo ko abayobozi ba RMC basaga n’abamutera inkokora ku bintu by’ibihimbano bidashinga.

Rimwe na rimwe abayobozi baba bakwiye kugira umutima udakomeza ibintu ,banamenya ko na nyuma y’umwuga hari ubuzima. Imyitwarire y’abayobozi ba RMC mu kibazo cya Maurice Munyentwari bakwiyw kwicara bakagicoca kuko niba yaranyagiriwe n’isi muri RMC bitavuze ko bahise basakara bitababaho . Niba uyu mugabo yari afite ikarita itora nta wundi muziro wagombaga kumubangamira.
Impaka zari ngo turwane ku bijyanye n’amwe mu mabwiriza agenga RMC n’amatora asa naho adasobanutse .
Izi mpaka zari ziganjemo aho byari bigoye kwamamaza umuntu adahari [ Voting Persona In absentia ] gusa uwari uyoboye inteko itora; Bwana KNC yasabye uwamamaza umuntu udahari ko yazana procuration isinye iriho umukono w’uwo yamamaza ari nabyo byakurikijwe kuri kandidatire ya Solange Ayanone wamamazwaga adahari.
Ikindi cyazamuye impaka n’aho abanyamakuru ba RBA bari bahuruye n’iyonka bibajijwe nkaho Blue Print cyangwa amategeko ngenderwaho avuga ko nta muntu ukora mu nzego za Leta wiyamamaza hakibazwa niba umuntu ukorera RBA ataba akorera Leta.
N’ubwo iki ibazo cyabaye nkikizinzikwa ariko byashojwe aba banyamakuru bemerewe gutora ngo kuko iki Ikigo cya RBA cyaba gifite ubuzima gatozi ariko mu buryo butasobanuraga ikibazo neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo byasaga no kubangamira abandi bantu bashakaga kwiyamamaza bakorera izindi nzego zisanzwe nkaho uwitwa Maurice Munyentwari atashoboye gutangwaho umukandida kubera akorera urundi rwego rwegereye Leta n’abandi n’abandi.
Muri rusange abakandida bamamajwe ku myanya y’ubukomiseri ari nabo nyuma batorwamo abandi basigaye ni aba bakurikira :
- Kagire Edmond
- Cleophas Barore
- Solange Ayanone
- Mutuyeyezu Oswald Oswakim
- Rwasa Jerome
- Uwineza Liliane

Nyuma y’uko buri wese yihitiyemo indorerezi imuhagararira mu ibaruramajwi abakandida bakurikiranye mu buryo bukurikira.
1.Barore Cleophas =187
2.Kagire Edmond = 154
3.Rwasa Jerome = 124
4.Uwineza Lliliane = 115
5.Ayanone Solange = 99
6.Mutuyeyezu Oswald Oswakim = 75
Uko byagenda kose amatora yagenze neza mu mutuzo kuko abantu bari batuje bategereje ibibuve mu matora.
Ikindi hari ubwo usanga amatora akorwa induru zikaba nyinshi ariko kuri iyi nshuro nta kibazo cyari gihari ukuyemo ko hari nka ba 3 amajwi yabo yabaye impfabusa nkaho hari nuwatoye uwahoze ayobora uru rwego akaza kwegura ku mirimo ye nyuma akajya kwibera mu mahanga.

Hashoje hatorwa uhagarariye Sosiyete sivile ariwe :
- Madame Ingabiire M.Immaculee
- Professeur Nkaka Raphael hamwe na DR Uwimana JP hamwe na Professeur Christopher Kayumba bahagarariye abarimu ba Kaminuza.
- Me Mucyo D nawe ahagarariye abanyamategeko .
Kuri iyi myanya hatowe aba bakurikira :
1.Dr Uwimana Jean Pierre
2.Dr Mucyo mu mubamategeko
3.Na Madame Ingabire Immaculee muri sosiyete sivile
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amategeko n’amabwriza bigenga gahunda za RMC byuzuyemi urujijo
Nkuko byagaragaye muri iki kiciro cy’amatora iki kandi kikaba cyari kitorosye kuko niho usanga amategeko n’amabwiriza agongana hamwe ibyo inteko rusange yifuza biba bihabanye n’ibikorwa,byagaragaye ko wose hakenewe kunonosorwa byinshi .
Birababaje nko kubona uretse umuntu umwe wari uhari muri aba bose nta numwe wari uhibereye ! Bisa n’agasuzuguro kadasanzwe umuntu atabura kugaya cyane.
Imiyoborere y’amatora nayo itavuzweho rumwe na benshi isa niyazanye akavuyo ubwo Bwana KNC waruyoboye amatora yanishyiriweho n’inteko byashoje asabwe kugabanya amakari n’amahane n’inteko ariko wareba ugasanga kuyobora amatora y’abantu amagana atari ibintu byoroshye.

Byagakwiye ko mbere y’amatora hakorwa ubukangurambaga ku mabwiriza n’amategeko bizagenga amatora .
RMC kandi ikeneye cyane ukwosunga amategeko kuko hari nkaho bavuga ko nta wiyamamaza asanzwe ari umukozi wa Leta ukibaza niba Chairman Cleophas Barore we adakorera Leta bikakuyobera .
Iyi ngingo izasubirwemo neza ikorerwe ubugororangingo kuko harimo akarengane kuri bamwe cyane cyane RBA isa naho yivovota muri RMC muri make ntikorweho .
Nyuma ya byose hatowe none abayobozi ba Komisiyo y’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura:
Muri 2 biyamamazaga ku mwanya wa Chairman haje gutsinda Bwana Cleophas Barore ku mwanya wa Visi Perezida hatorwa Dr Uwimana hamwe naho Bwana Edmond Kagire atorerwa kuba umwanditsi ari nawo yimamazagaho.
Mu kiganiro Bwana Cleophas Barore yahaye Bwiza.com nyuma yuko amatora arangiye yashimangiye ko mubyo azihatira gukora azahirimbanira kuzamura agaciro k’umwuga w’Itangazamakuru kandi hashyirwaho ingamba zituma umwuga w’Itangazamakuru havamo akajagari k’abawiyitirira atari.
Yongeye kubuga ko hazanarebwa uko ababangamira itegeko ry’Itangazamakuru [ Access to information law ] batazihanganirwa ko ari uburenganzira bw’uwo ari wese kubona amakuru kandi ku gihe.
Aha yanashimangiye ko byaba byiza n’abaturage basobanuriwe uburenganzira bwabo ku itangazamakuru kuko hari aho byajya bibarinda kugongana n’abakora uyu mwuga usanga ngo babangamirwa n’abaturage bumva aribo bagena uri umunyamakuru nyaywe nutariwe bidaturutse ku buhanga cyangwa ireme umunyamakuru cyangwa ikinyamakuru kibuze ahubwo ari uko gusa umuturage ari amarangamutima yifitemo ikintu ngo cyaba kigayitse cyane.
Muri make amatora asa nayagenze neza kandi yitabiriwe ku rwego rwo hejuru binagaragara ko amaherezo uru rwego ruzakomera cyane.
Barore kandi ngo afite intego yuko RMC yazageza ubwo yakwigira mu mikoro idategereje inkunga iyo ariyo yose ikintu ngo abanyamakur bo bazagiramo uruhare mu minsi iri imbere.
AMAFOTO:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na Marshall E.David /Bwiza.com


