Ambasaderi Peter Vrooman wari umaze imyaka itatu ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda, yimuriwe muri Mozambique.
Iyi mpinduka yatangajwe n’ibiro bya Perezida wa USA (White House) kuri uyu wa 27 Nyakanga 2021, nk’uko bigaragara ku rubuga rwabyo.
USA yagize Vrooman Ambasaderi wayo mu Rwanda muri Werurwe 2018, ashyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera gukorera inshingano muri iki gihugu tariki ya 6 Mata 2018.
Ni umwe muri ba Ambasaderi bari bakunzwe mu Rwanda, bitewe ahanini n’ukuntu yakundaga gusabana nabo ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, akoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda cyane ko yari amaze kumenya kurwandika no kuruvuga.


