Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021 yatangaje ko hakenewe ubushake bwa politiki bwa Uganda kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda uzahuke.
Dr Biruta yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyibandaga ku miterere y’umubano w’u Rwanda n’amahanga, nk’uko tubikesha Kigali Today.
Muri iki kiganiro, yagize ati: “Uko ibintu byari bimeze, nta cyahindutse cyane ariko twe nka Leta y’u Rwanda twiteguye kugarura umubano mwiza n’ibihugu duturanye harimo na Uganda. Ariko kugira ngo tubishobore, ni uko habaho ubushake bwa politiki bw’icyo gihugu.”
Minisitiri Biruta yagarutse ku byo ibihugu byombi byemeranyije ko bizakemura, mu nama zitandukanye zabihuje, zitabiriwe n’ibihugu by’ibihuza; Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Mu byo u Rwanda rushinja Uganda harimo guhohotera Abanyarwanda bajyayo n’abatuyeyo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.


