Marie Branser yandagaje abashinzwe Judo muri RDC, nyuma yo gusezererwa muri Olempike

Sangiza iyi nkuru

Marie Branser, umukinnyi wa Judo wari uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu mikino ya Olempike iri kubera mu Buyapani, nyuma yo gusezererwa yandagaje abafite mu nshingano uyu mukino muri iki gihugu.

Branser wasezerewe n’Umurusiyakazi Alexandra Babintseva muri 1/16 cy’umusozo w’irushanwa rya Judo kuri uyu wa 29 Nyakanga 2021, yabajijwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, imbogamizi yahuye nazo zatumye atsindwa.

Muri izi mbogamizi, yavuze ko harimo ko mu yandi marushanwa no myiteguro ya Olempike atigeze afashwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Judo muri RDC hamwe na Komite Olempike muri iki gihugu. We yirwanagaho ubwe, agashyiramo igishoro cy’amafaranga yose yabaga akeneye, abifashijwemo n’inshuti n’umuryango.

Yabisobanuye ati: “Hari abantu barangwa n’ibikorwa bibi. Nta Yero (Euro) na rimwe nigeze mpabwa, nakoreshaga ayanjye. Umwaka w’2020 warangiye nkoresheje Amayero ari hagati y’13,000 n’14,000. Habaye andi marushanwa, nkoresha Amayero 16,170 cyangwa 18,000. Ninjiza Amayero 450 ku kwezi ari nako nitoza cyane kuko mbikora kabiri cyangwa gatatu ku munsi.”

Umuryango we n’inshuti ni bagiye bamufasha, abashinzwe Judo muri RDC baramutereranye. Yabivuze atya: “Umuryango n’inshuti barangoboka cyane. Ndashimira kandi abaterankunga banjye i Kinshasa. Ariko ku rundi ruhande, ishyirahamwe ryacu rya Judo na Komite Olempike bikwiye kugira icyo bikora. Kubera ko bitari ibyo, sinzabikomeza. Nta mafaranga n’imbaraga ngifite byamfasha muri ibi bibazo.”

Branser wari witabiriye imikino ya Olempike bwa mbere, yabajijwe niba atazongera guhagararira RDC muri Judo, avuga ko agiye gufata umwanya akabitekerezaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *