Komezesenge Simon nyuma yo gutabwa muri yombi

Rusizi: Umukozi wa WASAC yatawe muri yombi amaze kugurisha amatiyo yayo yari yibye

Sangiza iyi nkuru

Umukozi wa WASAC ishami rya Rusizi ushinzwe imirimo ijyanye n’amatiyo y’amazi ( plombier) Komezusenge Simon yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga amaze kugurisha amatiyo 3 manini y’amazi, mu kujijisha inzego z’umutekano akavuga ko yari atarayagurisha ko yayashyize iwe mu rugo bagerayo bakayabura,ahubwo bakahasanga andi 2 mato batari bazi ko yayibye n’igihe yayibiye, akibera ubwe intandaro yo kwiyongerera ibyaha.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba WASAC utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki kinyamakuru, ngo ku wa 24 Nyakanga nimugoroba uyu Komezusenge Simon wo mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko, yagiye muri aya matiyo aho arunze by’agateganyo mu gipangu cy’inyubako ikoreramo Radiyo y’abaturage ivugira mu karere ka Rusizi ( RC Rusizi) na Farumasi y’Akarere ka Rusizi atangira gutoranyamo ameza akuramo ayo 3 manini ya 160 PN 10, ariko kuko abazamu baho babonaga yambaye itaburiya y’akazi yanditseho WASAC bagira ngo ni yo imutumye,ayashyira ku ruhande arataha.

Ngo bwarakeye ku wa 25 Nyakanga ,saa tatu z’igitondo, agarukana n’abayamutwaza 2 basanzwe ariko abazamu baho baramukemanga bamubaza impamvu aza kuyatwarisha ku mutwe kandi ubusanzwe bamenyereye ko aho WASAC igiye gukora iyajyana mu modoka yayo,bamusaba kubanza guhamagara umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi ngo bumve koko ko ari we uyamutumye, we ngo ahamagara umuntu wundi batamenye ajijisha ko ari uyu muyobozi ahamagaye, umwitabye ngo arababwira ngo nibamureke ayatware nta kibazo kuko agiye kuyakoresha kuri gereza ya Rusizi.

Ati’’ Abazamu byabanze mu nda bahamagara umuyobozi wa RC Rusizi bamubwira ko hari umuntu wambaye itaburiya ya WASAC uzanye n’abamutwaza amatiyo 3 manini ari kumwe n’andi aho ariko impungenge bagize ari uko abo azanye baje kuyatwara ku mutwe kandi bidasanzwe, bamubaza niba babareka bakayatwara cyangwa akabanza guhamagara umuyobozi wa W ASAC ishami rya Rusizi akabimumenyesha,undi ababwira ko niba babona yambaye ibirango bya WASAC bamureka akayajyana ariko babanje gushishoza neza, batabishishozamo neza bakazirengera ingaruka.’’

Komezesenge Simon nyuma yo gutabwa muri yombi
Komezesenge Simon nyuma yo gutabwa muri yombi

Akomeza avuga ko bamwemereye abaje kuyamutwaza bakayatwara ariko nka nyuma y’isaha uyu muyobozi wa RC Rusizi ahamagara uwa WASAC ishami rya Rusizi amubaza niba koko ari we watumye uwo mukozi we ayo matiyo,undi aramuhakanira, undi amubwira ko hari amatiyo 3 manini ajyanywe n’uwo mukozi n’abayamutwaje, ni bwo umuyobozi wa WASAC abimenyesheje inzego z’umutekano batangira kumushakisha bamufatira mu gice cy’ahitwa ku Karambo ahakorwa umuhanda wa kaburimbo ari na ho ngo yari yapanzwe gukora uwo munsi.

Aya makuru akomeza avuga ko yahise agarurwa kuri RC Rusizi aho yari yayakuye abazamu bagasubiramo uko byagenze bamushinja, yemera ko yayibye akayajyana iwe mu rugo.

Uwahaye aya makuru Bwiza.com arakomeza ati’’ Inzego z’umutekano zahise zimujyanana n’umushoferi wa WASAC mu modoka yayo ngo azijyanye iwe kuzereka aho yayashyize, zigezeyo ahubwo zitungurwa no kuhasanga andi 2 ya 90 PN 16 bitazwi igihe yayibiye,ariko akaba yari yasagutse mu gihe WASAC yakoraga imiyoboro nyuma y’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Mont Cyangugu- Rusizi district-Kanogo ku bufatanye na sosiyete ikora imihanda ya NPD muri 2017-2018,akaza kubikwa by’agateganyo kuri RC Rusizi hamwe n’ayo yandi ngo azakoreshwe hafi aho kuri Mont Cyangugu ahari gukorwa indi miyoboro y’amazi,ayo yandi yo kugeza ubu yanze kuvuga aho ari n’uwo yayagurishije,ayo 2 yafashwe aragaruzwa.’’

Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi Ngamije Alexandre yemereye Bwiza.com aya makuru anavuga ko uyu mukozi yahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kamembe.

Ati’’ Ni byo yafashwe,arakekwaho kwiba amatiyo 3 manini yagombaga gushyirwa aho turimo dukora imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Rusizi,yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kamembe ni ho dosiye iri, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane aho yaba yayagurishije n’uwayaguze ngo agaruzwe,tukaba mu isaka ryakorewe iwe aho yabanje kutubeshya ko yayashyize twahasanze andi matiyo 2 mato tutazi igihe yayatwariye na yo yakoreshwaga muri iyo mirimo yo gukwirakwiza amazi meza muri uyu mujyi.’’

Yakomeje ati’’ Turasaba abakozi kuba inyangamugayo bakamenya ibyo bashinzwe kuko baba bahembwa nta mpamvu yo kwiba cyangwa kwangiza ibyakagiriye abaturage akamaro,abazajya bafatirwa mu bujura nk’ubu ntituzajya tubihanganira na gato.’

Aya matiyo 3 bikekwa ko yibwe imwe ngo igura amafaranga 180.000 mu gihe ariya 2 basanze yaribye mbere imwe igura amafaranga 70.000 bigakekwa ko hari n’andi yaba yaribye batamenye, byose biri gukorwaho iperereza.

Umunyamategeko Bwiza.com yifashishije mu kumenya uko byagendekera uyu mukozi aramutse ahamijwe iki cyaha n’urukiko avuga ko yakatirwa imyaka 4 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 4 z’amanyarwanda ( 4.000.000 frws) hashingiwe ku ngingo ya 167,agace ka 3 k’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Umukozi wa WASAC yatawe muri yombi amaze kugurisha amatiyo yayo yari yibye
    Nkibi binyamakuru kweli ????
    Inkuru ubwayo irimo ruswa

    Ntabunyamwuga burimo????

  2. Rusizi: Umukozi wa WASAC yatawe muri yombi amaze kugurisha amatiyo yayo yari yibye
    Nkibi binyamakuru kweli ????
    Inkuru ubwayo irimo ruswa

    Ntabunyamwuga burimo????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *