Mangwende yerekeje muri Maroc, ashimira Gen. Muganga na Kabarebe

Sangiza iyi nkuru

Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende wakinaga mu bwugarizi bwa APR FC, yerekeje muri Maroc gukinira ikipe y’ingabo yaho yitwa FAR Rabat, ashimira Lt. Gen. Mubarakh Muganga na Gen. James Kabarebe.

Nk’uko urubuga rw’iyi kipe yakiniraga rubivuga, Mangwende yavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2021 rishyira uyu wa 1 Kanama 2021, aho yari yaherekejwe n’inshuti, abagize umuryango na bamwe mu bakunzi ba APR FC.

Mbere y’uko agenda, yavuze ko umuyobozi mukuru w’iyi kipe, Gen. Muganga n’umuyobozi wayo w’icyubahiro, Gen. Kabarebe ari bamufashije cyane kubona aya mahirwe, abashimira by’umwihariko.

Mangwende yagize ati: “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwampaye amahirwe nk’aya. Ni amahirwe atagira uko asa. Ndashimira umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga nkanashimira by’umwihariko umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane.”

Kuri Gen. Kabarebe, yagize ati: “Yaramfashije cyane. Ni we wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza n’izi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we. Yumve ko mushimiye mbikuye ku mutima.”

Uyu mukinnyi yasinye na FAR Rabat amasezerano yo kuyikinira imyaka itatu. Bivugwa ko yamwishyuye ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika ($), APR FC yari agifitiye amasezerano yishyurwa 130,000 $.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *