Guverinoma y’u Burundi yabujije umuhanzi Nimubona Jean Pierre (Kidumu Kibido) usigaye aba muri Kenya, kujya gutaramirayo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, we abyita akarengane.
Icyemezo cyo kuburizamo igitaramo cya Kidumu cyafashwe na Minisiteri y’ubutegetsi, iterambere ry’abaturage n’umutekano, ikaba ivuga ko muri uku kwezi kwa Kanama 2021, nta kigomba kubera mu gihugu.
Iyi Minisiteri yagifashe nyuma yo gutangaza ko ibitaramo abahanzi baturutse mu Rwanda barimo: Israel Mbonyi, Bruce Melodie n’umunyarwenya Ndimbati bateganyaga mu Burundi muri uku kwezi bitazaba, bitewe n’uko igihugu cyabo kirimo ubwandu bukabije bwa Covid-19.
Minisitiri uyoboye iyi Minisiteri, Gervais Ndirakobuca, aherutse gutangaza ati: “Nta muntu uzaza gukubita umuziki mu Burundi avuye mu Rwanda, avuye i Rwanda ibintu bizambye ngo atuzanire akarambaraye.”
Nyuma y’ubu butumwa, Kidumu yanditse ku rubuga rwa Facebook agaragaza ko ari mu rujijo nyuma y’aho ibitaramo birimo icya Alikiba byabaye ariko iby’abaturuka mu Rwanda byo bigakumirwa. Yagize ati: “Habaye igitaramo cy’umuziki i Bujumbura, haba indi Festival irimo abaririmbyi baje bavuye hanze kiraba, Alikiba yakoze igitaramo cye,
Festival Umukozo na yo yarabaye, Festival y’ubwigenge yarabaye, ubu hari hatahiwe njyewe mu cyumweru gitaha. Ndacyemerewe gukorera igitaramo nk’uko biteganyijwe muri Arena!!!? Nabuze ibyo mfata n’ibyo ndeka.”
Nyuma yo kumenya ko na we yabujijwe kujya gutaramira mu Burundi, iyi radiyo yabajije Kidumu uko yakiriye iki cyemezo. Yasubije ati: “Ndababaye kubona nangirwa kujya gukorera ibitaramo mu gihugu cyanjye. Simbona icyo bampoye, ariko nta kundi…”
Muri iki gihe Guverinoma y’u Burundi ikumiriye ibitaramo by’aba bahanzi, isaba abaturage gukuriza amabwiriza bahawe yo kwirinda Covid-19, banaba maso, bakirinda abaturuka mu mahanga babinjirana, bakabanduza.


