Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu murenge wa Bushenge w’Akarere ka Nyamasheke uherutse gushyira muri Guma mu Rugo, baribunira ko ubuyobozi bwategetse ba nyiri butiki bahahiragaho ibyo kurya bose gufunga, ukeneye guhaha akaba babanza gusaba uburenganzira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari biciye ku murongo wa telefoni, inzira bavuga ko igoranye.

Umwe mu baganirije Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu gihe ushaka guhaha ashaka uruhushya, “uca ku muyobozi w’Isibo, akakohereza kwa Mudugudu, na we akakohereza kuri Gitifu w’Akagari, bitewe n’aho uherereye akakbwira umwe mu bacuruzi muri iyo santere, akaba ari we uguha ibyo ukeneye.”

Undi yavuze ko abacuruzi bose atari ko bemerewe gutanga ibiribwa, keretse abo Gitifu yihitiyemo. Yagize ati: “Ntabwo ari abacuruzi bose bemerewe gufungura. Gifiu w’Akagari ni we wemerera umucuruzi gufungura, ntituzi igikurikizwa.”

Ubusanzwe iyo ahantu hashyizwe muri Guma mu Rugo mu rwego rwo kurwanya Covid-19, ba nyiri butike n’abandi bacuruza ibiribwa bakomeza gukora. Iki gitangazamakuru cyabajije Gitifu w’Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas, impamvu y’uyu mwihariko, asubiza ko byakozwe ku bwumvikane n’ubuyobozi bw’Akarere.

Yagize ati: “Twumvikanyeho n’ubuyobozi bw’Akarere mu buryo bwo gufasha abakenera kugira ibyo bahaha cyane cyane nk’ibiribwa kuko wemereye abacuruza za butiki ngo nibakore, iyo ntiyaba ari Guma mu Rugo, ni uburyo bwiza bwo kubafasha kugira ngo bajye bagaragaza ibyo bakeneye.”

Umuyobozi w’Akarere, Mukamasabo Appolonie ubwo yabazwaga kuri aya mabwiriza, we yahakanye ko butiki zifunze. Yagize ati: “Butiki zirafunguye ariko zicuruza ibiribwa gusa. Ibyo uri kumbwira njye simbizi.” Yogaragaje ko aya mabwiriza yaba yashyizweho n’ubuyobozi bwa Bushenge ku giti cyabwo, ati: “Buriya iyo umuntu ayobora ifasi ashaka kurinda abaturage, agira ingamba ze mu murenge we kugira ngo Covid-19 igabanuke.”

N’ubwo yavuze ko ubuyobozi bwa Bushenge ari bwo bwishyiriyeho aya mabwiriza, Meya Mukamasabo yagaragaje ko yari akwiye kuko ngo n’ahandi hose umuturage ajya guhaha yabisabiye uruhushya. Yagize ati: “Kugendagenda ni byo bikwirakwiza Covid-19, na Kigali ugiye ku isoko amenyesha ubuyobozi, agenda afite uruhushya iyo agiye guhaha. None twebwe imirenge iri muri Guma mu Rugo abantu bakomeze bagendagende? Ngo yagiye kugura inyanya n’amavuta!”

Tariki ya 28 Nyakanga 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize imwe mu mirenge mu gihugu muri Guma mu Rugo kugeza tariki ya 10 Kanama 2021. Iyi mirenge irimo: Bushenge, Shangi na Nyabitekerezi yo muri Nyamasheke.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Cabinet ishyiraho amabwiriza ya guma murugo gitifu nawe agashiraho aye , kuki boutiques ariwe uzifungura ? Jye nsanga aho hari ruswa ibyihishe inyuma. Ubuse tuvuge ko bushenge ariyo iza imbere kumubare munini wubwandu .ahaaaa!!!!! Ahenshi abayobozi baritwaza corona bagahutaza abo bayobora

  2. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Cabinet ishyiraho amabwiriza ya guma murugo gitifu nawe agashiraho aye , kuki boutiques ariwe uzifungura ? Jye nsanga aho hari ruswa ibyihishe inyuma. Ubuse tuvuge ko bushenge ariyo iza imbere kumubare munini wubwandu .ahaaaa!!!!! Ahenshi abayobozi baritwaza corona bagahutaza abo bayobora

  3. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Cabinet ishyiraho amabwiriza ya guma murugo gitifu nawe agashiraho aye , kuki boutiques ariwe uzifungura ? Jye nsanga aho hari ruswa ibyihishe inyuma. Ubuse tuvuge ko bushenge ariyo iza imbere kumubare munini wubwandu .ahaaaa!!!!! Ahenshi abayobozi baritwaza corona bagahutaza abo bayobora

  4. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Cabinet ishyiraho amabwiriza ya guma murugo gitifu nawe agashiraho aye , kuki boutiques ariwe uzifungura ? Jye nsanga aho hari ruswa ibyihishe inyuma. Ubuse tuvuge ko bushenge ariyo iza imbere kumubare munini wubwandu .ahaaaa!!!!! Ahenshi abayobozi baritwaza corona bagahutaza abo bayobora

  5. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    None se utagira telephone ntabwo azahaha?, none se uwo habwa amahirwe yogucuruza wenyine ni utanga umusoro wenyine? abandi bacuruzi ntibasora?, njye mbona abacuruzi b’ibiribwa bagahawe uburenganzira bungana, kuko nta butike ikoramo abakozi barenze umwe, ahubwo hakarebwa abaza babagana, ndetse bagakangurirwa gukurikiza amabwiriza anjyanye no kwirinda COVI-19, naho ubundi aho harimo ikimenyane.

  6. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    None se utagira telephone ntabwo azahaha?, none se uwo habwa amahirwe yogucuruza wenyine ni utanga umusoro wenyine? abandi bacuruzi ntibasora?, njye mbona abacuruzi b’ibiribwa bagahawe uburenganzira bungana, kuko nta butike ikoramo abakozi barenze umwe, ahubwo hakarebwa abaza babagana, ndetse bagakangurirwa gukurikiza amabwiriza anjyanye no kwirinda COVI-19, naho ubundi aho harimo ikimenyane.

  7. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    None se utagira telephone ntabwo azahaha?, none se uwo uhabwa amahirwe yogucuruza wenyine niwe utanga umusoro wenyine? abandi bacuruzi ntibasora?, njye mbona abacuruzi b’ibiribwa bagahawe uburenganzira bungana, kuko nta butike ikoramo abakozi barenze umwe, ahubwo hakarebwa abaza babagana, ndetse bagakangurirwa gukurikiza amabwiriza anjyanye no kwirinda COVI-19, naho ubundi aho harimo ikimenyane.

  8. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    None se utagira telephone ntabwo azahaha?, none se uwo uhabwa amahirwe yogucuruza wenyine niwe utanga umusoro wenyine? abandi bacuruzi ntibasora?, njye mbona abacuruzi b’ibiribwa bagahawe uburenganzira bungana, kuko nta butike ikoramo abakozi barenze umwe, ahubwo hakarebwa abaza babagana, ndetse bagakangurirwa gukurikiza amabwiriza anjyanye no kwirinda COVI-19, naho ubundi aho harimo ikimenyane.

  9. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Ese,uwo gitifu,arihejuru ya guverinoma?

  10. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Ese,uwo gitifu,arihejuru ya guverinoma?

  11. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Ese,uwo gitifu,arihejuru ya guverinoma?

  12. Bushenge-Nyamasheke: Ba nyiri butiki bose bategetswe gufunga, Gitifu ni we uha uruhushya abashaka guhaha
    Ese,uwo gitifu,arihejuru ya guverinoma?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *