Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by’abana baterwa inda bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure, Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti urambye ushobora no kuzatuma gicika burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri iki cyumweru dusoza, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera Me Uwizeyimana Evode yatangaje ko mu gihe hari gusubirwamo amategeko ahana mu Rwanda n’itegeko rirebana n’ibyaha byo gusambanya no gutera inda abana ari rimwe mu mategeko azigwaho ku buryo abaguye mu cyuho bazajya bahabwa ibihano bikakaye.
Me Uwizeyimana Evode yagize ati”ubu hari kwifashishwa ikoranabuhanga ngo hatahurwe uwateye inda umwana runaka, ku buryo ibimenyetso simusiga bizajya bigaragaza uwabigizemo uruhare. Tugomba guhiga abakora ibyaha nk’ibyo bagakurikiranwa byimazeyo.”
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye uyu musi, Me Evode yakomeje avuga ko kugirango umuntu abashe gutera imbere agomba kuba afite ubwisanzure ndetse ko nta Wabasha gutera imbere kandi ahohoterwa.
Ibi bigarutsweho mu gihe muri iki cyumweru na none hari hasohotse ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, aho iyo raporo yagaragazaga ko abana 51% batwara inda z’indaro baziterwa n’abantu bakuru barimo ababarera, abacuruzi, n’abandi batandukanye basanzwe banafite ingo.
Ubu bushakashatsi bwakomeje bwerekana ko muri abo bantu bakuru batera abana inda, hejuru ya 90% byabo batabasha gukurikiranwa n’ubutabera.
Ikindi cyagaragajwe ni uko aba bana baterwa inda n’ababafiteho ububasha n’ubushobozi bityo bigatuma nta n’utinyuka kubivuga ndetse ugasanga hari n’abana babyara inshuro zirenze imwe. Abenshi muri aba bana, baterwa inda bashakisha imibereho, bityo ubuzima bwabo bagahitamo kubugurana amaronko baba biteze kuri abo babshuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa kane tariki 8 Ukuboza, ubwo mu Nteko ishinga Amategeko haberaga inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 11, aho Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatile Mukabalisa, yasabye abana kuzirikana inshingano bafite yo kwiga, ndetse akanasaba ababyeyi kubaganiriza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


