Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yatangaje ko intego iyi kipe ifite ari ugutwara ibikombe byose mu Rwanda n’iby’amarushanwa mpuzamahanga ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

Gen. Muganga yabitangarije mu nama yayoboye, yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakozi bayo kuri uyu wa 2 Kanama 2021, yibandaga ku ntego n’icyerekezo by’iyi kipe.

Mu ntego APR FC ifite harimo “kurerera igihugu n’ikipe y’igihugu Amavubi muri rusange” ikaba ari yo mpamvu yashinze ishuri ryigisha umupira w’amaguru kugira ngo abo bana bakiri bato bafite impano babashe gufashwa.

Mu ntego z’ikipe, Gen. Muganga yagize ati: “Ndagira ngo kandi nongere nibutse n’ikipe nkuru ko intego yacu ari ugutsinda imikino yose yaba hano mu Rwanda tukegukana ibikombe byose ndetse no hanze mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League ariko rero ibyo byose ntitwabigeraho tudafite imyitwarire myiza (discipline).”

Yavuze ko imyitwarire myiza ari yo igomba kuranga APR FC, uhereye ku bayobozi n’abakozi bayo.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    Cyokora ibyo muvuga birashoboka mu Rwanda ariko hanze ho non,kuko amanyanga mukora mu Rwanda ahandi ntibyashoboka,ikizabawira ko mudashoboye icyampa mugatombora ikipe ya Tanzanie cg Uganda maze ubundi kukareba ko murenga umutaru.nimwikomeze mwibere start a domicile naho hanze ho muhebe kuko ntimuzigera munashyika aho Murera yageze.

    1. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
      APR : star a domicille. Kbs.ntakurenga umutaru.

    2. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
      APR : star a domicille. Kbs.ntakurenga umutaru.

  2. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    Cyokora ibyo muvuga birashoboka mu Rwanda ariko hanze ho non,kuko amanyanga mukora mu Rwanda ahandi ntibyashoboka,ikizabawira ko mudashoboye icyampa mugatombora ikipe ya Tanzanie cg Uganda maze ubundi kukareba ko murenga umutaru.nimwikomeze mwibere start a domicile naho hanze ho muhebe kuko ntimuzigera munashyika aho Murera yageze.

  3. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    Mu RWANDA birashoboka kuko muzi gutegura FERWAFA n’abasifuzi batari serious nka Abdul TWAGIRUMUKIZA, ariko hanze ho ntacyo mbijeje n’abarundi ntimwabacika.

  4. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    Mu RWANDA birashoboka kuko muzi gutegura FERWAFA n’abasifuzi batari serious nka Abdul TWAGIRUMUKIZA, ariko hanze ho ntacyo mbijeje n’abarundi ntimwabacika.

  5. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    Star a domicille. Kurenga
    Umutaru ” umuvumo.com”

  6. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    Star a domicille. Kurenga
    Umutaru ” umuvumo.com”

  7. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    hanze bazajyayo bagiye gufana Azam kuko bayamamaza naho kure ni Ikanombe kdi uyumwaka tuzabashungera murigutsinda muri CAF CL

  8. Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC
    hanze bazajyayo bagiye gufana Azam kuko bayamamaza naho kure ni Ikanombe kdi uyumwaka tuzabashungera murigutsinda muri CAF CL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *