Bivugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zaba zivuganye abandi barwanyi 70 b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu.
Igitangazamakuru Upstream gifite umwihariko wo gutangaza amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gazi kuri uyu wa 2 Kanama 2021 cyavuze ko ingabo z’u Rwanda ziciye aba barwanyi mu mirwano yabereye mu gace ka Palma.
Palma ni agace Leta ya Mozambique ibitsemo gazi nyinshi, kakaba kamaze igihe kari mu maboko y’uyu mutwe w’iterabwoba ukunze kwiyita Al Shabaab.
Iki gitangazamakuru cyatangaje ko kandi ingabo z’u Rwanda ziri gutegura urugamba gukura abarwanyi b’uyu mutwe no mu gace ka Macimboa da Praia bigaruriye.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye imirwano n’abarwanyi b’uyu mutwe guhera tariki ya 20 Nyakanga 2021 mu gace ka Afungi. Icyo gihe zari ku burinzi, zihura n’aba barwanyi zibarasaho, zica abarenga 30, abandi bahungira ku mupaka uhuza Mozambique na Tanzania.
Umuvugizi wazo, Col. Ronald Rwivanga aherutse gutangaza ko kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 28 Nyakanga 2021, zivuganye abarenga 10, zigarurira bimwe mu bice bari barafashe, zifata n’ibikoresho bari bafite birimo intwaro.
Col. Rwivanga yavuze ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze agwa muri iyi mirwano, ko umwe ni we wakomerekeyemo.

12 Responses
RDF yaba yivuganye izindi nyeshyamba 70 muri Mozambique
Abanyarwanda duhore duharanira amahoro. Muri Mozambique naho abanyarwanda bazabe abunzi aho kuba imenamaraso. Ingabo zacu zishinzwe kurinda imipaka y’Urwanda ntizizihizwe no kugarika ingogo mu mahanga.

Nonese uri muzima koko,izo nyeshyamba waba Uzi icyo zirigukorera abaturage baho cg ntabwo uziko ari umutwe w’iterabwoba alshababu?Ntabwo uziko ago ziherereye abaturage bose bahunze kubera ibyo zibakorera nonese si ugutabara abo baturage ko ingabo zabo byazinaniye?

Ariko ntibakavuge gutanga ibitekerezo ngo mwumve gutukana bavandi
Umuntu aba yabivuze uko Abyumva ntukumve Ibyawe Aribyo birimo ukuri cyane
Kuko ntuzi ukurikwe
Gusa RDF turayizera Bakomereze Aho cyane rwose pe

Waba wirengagije ko twigeze kwifuza uwa dutabara tukamubura, ntukifuze ko ibyakubayeho bibi byaba kubando. Congs and thanks our his Excillency