Ubwo yari mu masengesho yateguwe n’ishyaka CNDD-FDD ku cyicaro cyayo mu Ntara ya Bujumbura tariki ya 29 Nyakanga 2021, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko azajya yakira ruswa yicecekere, ayifashishe yubaka ibikorwaremezo by’igihugu birimo amashuri.
Icyo gihe yagize ati: “Umeze neza arakuzanira ruswa, nafashe icyemezo, nta ruswa nzasubiza inyuma! Bazakizana, ncyubakishe amashuri, none hari ikindi? Erega nta yindi nzira yo kurwanya ruswa!”
Perezida Ndayishimiye yavuze ko kubera ko utanze ruswa n’uyakiriye bose batavuga, nta bundi buryo bwo kuyirwanya, keretse gusa kuyakira na we ubwe, akayubakisha ibifitiye abaturage akamaro.
Yagize ati: “Uyitanze n’uyuhawe, bose baraceceka nta n’umwe uvuga. None wowe uzabimenya ute? Wumva ndi Imana kugira ngo menye ko ahantu hariwe ruswa. Njyewe rero unzaniye ruswa, ndakubwira OK, nta muntu utanga ruswa adashaka kugira icyo arengaho umuntu, uracyakira, ugahita ujya kubaka amashuri.”
Nyuma yo kwakira iyi ruswa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko icyo azajya akurikizaho ari ugutera umugongo uwayimuhaye, ntamuhe serivisi baba bemeranyije ko amuha.


