Umunyamateka w’Umufaransa, François Robinet wigisha muri kaminuza ya Versailles Saint-Quentin-en-Yvelines yanenze raporo yitiriwe undi munyamateka, Prof. Vincent Duclert igaragaza uruhare rw’abategetsi b’Abafaransa ku Rwanda mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi (hagati y’umwaka w’1990 n’1994).
Muri iyi raporo, Prof. Duclert n’itsinda yari ayoboye nyuma y’isesengura ry’inyandiko zerekeye umubano w’abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa na Leta y’u Rwanda muri icyo gihe, yagaragaje ko igihugu cye cyagize uruhare rukomeye kandi ntagereranwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi raporo ibivuga ishingiye ku jambo rikomeye u Bufaransa bwari bufite ku Rwanda muri icyo gihe, ariko bukaba butaragize ubushake bwo guhagarika ubwicanyi bwakorwaga kandi bubona neza ibiri kuba n’aho byerekeza.
Igitangazamakuru Etudes cyo mu Bufaransa, cyahaye Robinet inshingano yo gusesengura ibikubiye muri iyi raporo, aza kugaragaza ko hari ibyo itsinda rya Duclert ryirengagije, ibyo ryaciye hejuru, ahandi riruma rihuha, nk’uko Igihe babitangaje.
Robinet yanenze ko itsinda rya Duclert mu busesenguzi ryakoze, ritigeze ryifashisha abashakashatsi mu by’amateka bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo, aba bakaba barashoboraga kuriha amakuru y’imvaho. Ngo icyo ryakoze ni ugushyingira gusa ku cyo abarigize bazi ku mateka y’aka karere gusa.
Yavuze ko Raporo Duclert yashatse guhuza amasezerano yasinyiwe i Arusha muri Tanzania n’uruhare rw’u Bufaransa ku Rwanda, ariko ntiyayasobanuraho byimbitse. Abona ko iby’aya masezerano iri tsinda ryabiciye hejuru.
Uyu munyamateka yavuze ko Raporo Duclert itigeze ivuga ku buryo ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri icyo gihe zarwanyije abasirikare ba FPR Inkotanyi bari baratangiye urugamba rwo kubohora igihugu, hamwe n’imyitozo zahaye ingabo za Leta n’Interahamwe zabarwanyaga.
Ikindi ni uko Raporo Duclert ngo igaragaza ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, nk’iryagizwemo uruhare n’agatsiko k’intagondwa za Hutu Power zari ku rwego rwo hejuru muri ‘Gendermerie’ ariko ntigaragaze uruhare rw’u Bufaransa rwakurikijeho gutangira gucyura Abafaransa bari muri iki gihugu no guhungisha umuryango w’uyu Mukuru w’Igihugu.
Raporo Duclert yasohotse muri Werurwe 2021, ishyikirizwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu mpera z’uko kwezi na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri Mata 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


