Abasirikare b’u Rwanda 300 kuri uyu wa 3 Kanama 2021 basanze bagenzi babo muri Repubulika ya Centrafurika (CAR), mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MINUSCA, hashingiwe ku masezerano yo kubongerera ubushobozi.
Aba basirikare bayobowe na Lt. Col. Patrick Rugomboka bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za MINUSCA, Lt. Gen. Daniel Sidiki Traoré n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR, aj Gen Zephlin Mamadou mu murwa mukuru, Bangui nk’uko MINUSCA yabitangarije ku rukuta rwayo rwa Twitter.
Bajya kuva mu Rwanda, kuri uyu wa 2 Kanama 2021 Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza, bakimakaza indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Gen. Muganga kandi yibukije aba basirikare ko bagenzi babo basanzwe muri CAR bakoze akazi keza mu butumwa bw’amahoro, abasaba kubakurikiza.
Gen. Traoré wabakiriye yabibukije ko bageze muri CAR kugira ngo bafashe igihugu kuva mu bibazo by’umutekano muke kimazemo igihe. Yagize ati: “Igihugu cyanyu cyabasabye gutera inkunga igihugu cy’abavandimwe gifite ibibazo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’2566 yemeza konfera ubushobozi bwa MINUSCA.”
Uyu musirikare yabasabye kwitanga, bagaha abaturage icyizere cy’uko ibi bibazo bigomba gukemuka. Ati: “Mugeze mu gihugu cy’abaturage bahuye n’ibibazo by’umutekano kandi baracyababara. Ni mwebwe mukwiye kwiyemeza, mukigombwa, mukitanga, mugatanga icyizere mu baturage.”
Abasirikare b’inyongera boherezwa mu butumwa bw’amahoro muri CAR nyuma y’ubusabe bw’umuyobozi wa MINUSCA mu mezi yashize. Icyo gihe yagaragaje ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro biri kuruta ubushobozi bw’abasanzwe bariyo, asaba kohererezwa abandi hamwe n’ibikoresho birimo intwaro zirimo indege za kajugujugu.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko izohereza abasirikare b’inyongera 750. Bisobanuye ko abandi 450 boherezwa bidatinze.




