Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifunze abagabo babiri bacyekwaho kuba mu gatsiko k’abashuka bambura abantu amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku Mushinga wa baringa ugamije guteza imbere Abarezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abafashwe bavuze ko abemeraga kuba Abanyamigabane b’iryo ngirwa Hahiro; bashyikirizaga umusanzu wabo Umuyobozi w’uwo Mushinga wa baringa (Amazina ye akaba yagizwe ibanga ku mpamvu z’iperereza).”
Yongeyeho ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bambuwe amafaranga kuri ubwo buryo; ndetse hanafatwe Umukoresha wabo n’abandi bafatanyije na bo gukora iki cyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yashimye abatahuye ko batekewe umutwe bakihutira kubimenyesha Polisi ibegereye agira ati:”Kubimenya vuba byatumye bamwe mu bakoze iki cyaha bafatwa; kandi iperereza n’ibikorwa byo gushaka no gufata abandi babigizemo uruhare birakomeje.”
Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu kurwanya ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha muri rusange atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


