Winnie Byanyima agiye gusimbura umugabo we mu rugamba rwo gushaka kuyobora Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Dr Kiiza Besigye, Winnie Karagwa Byanyima, agiye gusimbura umugabo we mu masiganwa yo guhatanira kuyobora Uganda, aho uyu Muyobozi Nshingwabikorwa wa Oxfam International wahoze ari n’umudepite uhagarariye Mbarara, yatangaje ko ntagushidikanya mu bwenge bwe ashobora kuyobora igihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi Winnie Byanyima yabitangarije muri iyi weekend ishize muri Hotel Serena, mu muhango w’isabukuru y’Ihuriro ry’Abagore bari muri Demokarasi (Forum for Women in Democracy (FOWODE). Uyu muryango akaba ari nawe wawushinze mu myaka 20 ishize.

Ku kijyanye no kuba ashobora kuziyamamariza Uganda mu minsi iri imbere, Byanyima yagize ati: “ Ubu noneho nzi ko nshobora kubikora, neza cyane, Nta kibazo mfite mu mutwe cy’uko mfite ubushobozi cyangwa imbaraga zo guhindura igihugu cyacu ”

Winnie Byanyima ariko yibukije ko kugirango abigereho azakenera ikipe ikomeye yo kumushyigikira igihe cye cyo gutangira uru rugendo nikigera, akaba yagize ati: “ Politiki ni umukino w’amakipe. Ni ugufatanya. Ntabwo ari wowe witegurira uko ugera ku butegetsi ”

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko ibi byatangajwe nyuma y’aho hari hamaze iminsi hahwihwiswa ko Winnie Byanyima ateganya guhatanira umwanya ukomeye muri Banki y’Isi, ibihuha yari anaherutse guhakana.

Ibyo ateganya naramuka abikoze, Winnie Byanyima azaba abaye umugore wa kabiri mu mateka ya Uganda ugerageje gushaka kwinjira mu ngoro y’umukuru w’igihugu nka perezida nyuma ya Beti namisango Kamya wabigerageje mu 2011. Nyuma yahise yiyunga kuri NRM ahabwa umwanya muri guverinoma.

Kugeza ubu ku Isi yose hari abagore babarirwa muri 22 b’abaperezida, batatu muri bo bakaba bari muri Afurika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *