Urugo rwa Atul Shah wari nyir’ikigo cy’ishoramari cya Nakumatt cyari gifite amasoko manini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ruzatezwa cyamunara tariki ya 24 Kanama 2021.
Uru rugo rwiswe ruherereye mu gace ka Lavington i Nairobi muri Kenya rugiye gutezwa cyamunara bitewe n’ideni Shah abereyemo banki ya KCB ringana n’amashilingi ya Kenya miliyoni 30 muri miliyari ebyiri yari yaramugurije.
Ikigo Philips International Auctioners cyahawe inshingano yo guteza cyamunara uru rugo cyatangarije igitangazamakuru Business Daily News iby’iyi cyamunara ku wa 3 Kanama kiti: “Tuzarugurisha mu cyamunara tariki ya 24 Kanama 2021. Turashaka miliyoni 30Ksh.”
Atul Shah yateze uru rugo mu mwaka w’2011 ubwo yafataga iyi nguzanyo muri KCB kugira ngo yagure ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Gutezwa cyamunara kwarwo ni ingaruka z’ibihombo Shah yahuye nabyo, byatumye afunga amasoko manini (supermarkets) yari afite mu Rwanda, Uganda na Kenya.
Byari byitezwe ko uru rugo ruba rwaratejwe cyamunara muri Mata 2021 ariko ntibyabaye.


