Perezida Museveni araha ikiruhuko ba ‘General’ 14 mu ngabo z’igihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Yoweri Museveni kuri uyu wa 5 Kanama 2021 araha ikiruhuko cy’izabukuru abasirikare 14 b’amapeti ya jenerali (General).

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko umuhango wo kubasezeraho urabera ku biro by’Umukuru w’Igihugu.

Hari kandi abofisiye bakuru 604, abofisiye n’abasirikare bato barajya mu kiruhuko, umuhango wo kubasezeraho wo ukaba ubera ku biro by’aho basanzwe bakorera.

Minisiteri y’Ingabo n’igisirikare cya Uganda (UPDF) birashimira ubwitange n’umurava byaranze aba basirikare kuva ubwo batangiraga aka kazi. Biti: “MoDVA/UPDF irashima umurava, ubwitange, kutikunda n’ubushake bwo kurinda umutekano w’igihugu byabaranze…”

Ntabwo amazina yaba ay’aba ba General, abofisiye bakuru, abato cyangwa abasirikare bato bajya mu kiruhuko cy’izabukuru arajya hanze.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *