Ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Village Urugwiro, bimaze gutangaza ko Perezida wa Repubulika ya Centrafurika, Faustin-Archange Touadéra yamaze gusesekara mu gihugu.
Ku rubuga rwa Twitter, Village Urugwiro yagize iti: “Perezida Faustin-Archange Touadéra ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, muri gahunda y’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.”
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Touadéra afite mu Rwanda, aragirana ikiganiro cyihariye kirabera mu muhezo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kirakurikirwa n’icyo bagirana n’itangazamakuru.



Uruzinduko rwa Perezida Touadéra mu Rwanda rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania yahagiriye tariki ya 2 n’iya 3 Kanama 2021, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mishinga y’iterambere.


