Ikamyo yari ifite umuvuduko mwinshi kuri uyu wa 5 Kanama 2021 yiciye ahitwa Sun City mu Murenge wa Nyamirambo w’Akarere ka Nyarugenge umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 wari uvuye gupagasa, imusanze mu nzira yagenewe abanyamaguru.
Abaturage babonye iyi mpanuka iba babwiye Bwiza ko umushoferi w’iyi kamyo byagaragaraga ko yabuze feri, yabonye ishobora guhitana ubuzima bw’abantu benshi bari mu mazu ari hafi y’umuhanda, afata icyemezo cyo kuyishora mu ruhande rwarimo uyu musore.
Hari uwagize ati: “Igikamyo cyavuye ku Kitabi gipakiye umucanga, kiza cyacitse feri, kigeze hano gihura n’umuvandimwe na we wari uvuye gupagasa, abona cyamwuzuye, yirukira kuri aka kadodani, noneho asanga nacyo cyahageze, iki ngiki ureba ni cyo cyahise gifata uyu muvandimwe gihita kimugwa hejuru. Igikamyo rero gihita cyitura hasi, gihita gikomeza kiraporomoka, kiragenda hariya, umuvandimwe rero ibitaka byose ni byo byamwishe.”
Yakomeje ati: “Ni ukuvuga ngo yarebye, aravuga ati ‘byanze bikunze ninkomeza epfo iriya, ndamara abantu benshi. Ashaka kugira ngo acyegeke hano mu mukingo, acyegeka hano mu mukingo, kiza guhura n’uyu muvandimwe wigenderaga, gihita kimufata, gihita kimusoza.”
Undi yagize ati: “Imodoka yaburiye feri mo hano hafi ya za Sun City, mu kuza arwana nayo, ashaka kuyitambika, ajya kuri uru ruhande, biranga, ni bwo ayigaruye, ayigaruye, umugenzi wazamukaga ihita imukubita, ihita isimbuka, igwa hariya.”
Uyu avuga ko iyi modoka yari itwaye umucanga, yaguye, uyu mucanga wisuka kuri nyakwigendera. Ngo icyo bahise bakora ni ugukuramo uyu musore wari wamaze gushiramo umwuka, umurambo we bawushyira ku ruhande.
Aba baturage bavuga iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu batatu bari muri iyi kamyo barimo umushoferi wayo, bakaba bajyanwe ku bitaro n’imodoka y’umurenge wa Nyamirambo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


