Dore urutonde rw'abanyepolitiki n'abakuru b’ibihugu 10 bamenyekanye cyane ku isi na nubu bakiriho

Sangiza iyi nkuru

Mu ibarura riherutse gukorwa n’ikigo mpuzamahanga gikurikiranira hafi Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma IWLI (International World Leader Index), ryashyizeho urutonde rw’abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu byapolitiki 10 batandukanye hirya no hino ku isi babayeho mu myaka yashize ndetse na nubu bagiye bamenyekana cyane kubera ibikorwa by’indashyikirwa nbakoze cyane cyangwa ibindi bintu bidasanzweho byabaranze haba mu kwima ingoma ndetse no mu miyoborere yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore uko iki kigo gikurikiranya aba baperezida
 

  1. Obama

OBAMA
OBAMA

Pereziwa ucyuye igihe wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama aza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde. Obama yamenyekanye cyane nk’umwirabura wa mbere ufite inkomoko yo ku mugabane w’Afurika wayoboye Amerika, amenyekana cyane hirya no hino cyane cyane mu bihugu yagiye asura muri gahunda zitandukanye n’ibindi.
Mu ifoto iri hasi, agaragara n’umukinnyi wa Golf ubwo yari mu karuhuko n’umuryango we i Hawaii.
Obama w’imyaka 55 y’amavuko yashakanye n’umugore umwe Michelle Obama mu 1996 bakaba bafitanye abana 2 Malia Ann Obama ndetse na Sasha Obama
 

  1. Angela Merkel

BELGIUM-EU-SUMMIT
Uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’u Budage akaba yaramenyekanye cyane nk’umunyepolitiki akaba n’umuyobozi w’ishyaka Christian Democratic Union mu gihugu cy’u Budage.
Angela w’imyaka 62 y’amavuko aza ku mwanya wa 2 ku isi akurikiye Perezida Obama, akaba nawe ari mu bavuga rikijyana mu rwego mpuzamahanga. Akomoka ku babyeyi Horst Kasner na Herlind Kasner
 

  1. David Cameron

BELGIUM-EU-SUMMIT
Yahoze ari Minisitiri w’intebe mu gihugu cy’u Bwongereza guhera mu mwaka wa 2010 kugeza 2016.
Uyu musaza w’imyaka isaga 50 y’amavuko nawe aza kuri uru rutonde nk’umunyepolitiki wagiye avuga rikijyana mu butegetsi bw’u bwongereza, dore ko ari nawe wabaga afite ubuyobozi bwoze mu nshingano kuko yazaga yungirije Umwamikazi Elizabeth.
Yanamenyekanye cyane mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku mugabane w’u Burayi ashyiraho ingamba zo guhangana na ryo akaba afite abana 4 barimo Ivan Reginald Ian Cameron, Arthur Elwen Cameron, Florence Rose Endellion Cameron ndetse na Nancy Gwen Cameron
 

  1. Francois Hollande

FRANCE-POLITICS-CEREMONY-AWARDS
Uyu nawe ni Perezida w’u Bufaransa waje kuri uru rutonde ku mwanya wa 4 nk’Umuperezida wabashije kumenyekana cyane mu bikorwa byo kurwana ku gihugu cye ubwo yari ku butegetsi mu gihe cyabaga cyibasiwe n’ibitero bitandukanye.
Francois Hollande w’imyaka 62 y’amavuko abarizwa mu ishyaka ry’abasosiyalisite, akaba yarayoboye u Bufaransa guhera mu 2012, akaba anafite abana 4, Thomas Hollande, Flora Hollande, Julien Hollande ndetse na Clémence Hollande.
 

  1. Vladimir Putin

 
 
RUSSIA-POLITICS-PUTIN
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin aza ku mwanya wa 5 kuri uru rutonde, akaba yaramenyekanye cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ibitwaro bya kirimbuzi ndetse no kuba nta muntu upfa ku mutera ubwoba mu bindi bihugu byitwa ko ari ibihangange ku isi.
Vladimir Putin w’imyaka 64 y’amavuko, ni nawe uyoboye iki gihugu cy’igihangange guhera muri 2012 akaba afite abana 2 gusa Yekaterina Putina na Mariya Putina.
 

  1. Xi Jinping

6
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping nawe aza ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde, akaba yaramenyekanye cyane ku gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi nyuma ya Putin.
Xi Jinping, ni perezida w’igihugu cy’u Bushinwa, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’Abakomunisite mu gihugu, akaba n’umugaba w’ingabo z’u Bushinwa.
Afite iimyaka 63 y’amavuko akaba yarashakanye n’abagore babiri harimo nyakwigendera Peng Liyuan bashakanye mu 1987 ndetse na Ke Lingling babanye guhera 1979—1982.

  1. Narendra Modi

RUSSIA-INDIA-POLITICS-DIPLOMACY
Uyu ni Minisitiri w’intebe mu gihugu cy’u Buhinde guhera muri 2014 akaba nawe aza ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde n’amajwi 4% mu bihugu bisaga 60 byashyizeho uru rutonde, akaba ari umwe mu baharaniye ukwenga kw’iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Afite imyaka 66 y’amavuko, akaba yarashakanye n’umugore umwe Jashodaben Narendrabhai Modi. Uyu musaza yigeze no guhabwa igihembo cy’umunyepolitiki w’umwaka mu gihugu cy’u Buhinde cyatanzwe na CNN-IBN kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagiye akora.
 

  1. Dilma Rousseff

BRAZIL-FINANCE-ROUSSEFF-BARBOSA
Umunyepolitiki wa mbere w’umugore wabashije kuyobora igihugu cya Brazil guhera muri 2011 kugeza mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2016.
Uyu mukecuru w’imyaka 68 y’amavuko yashakanye n’abagabo 2, Clà¡udio Galeno Linhares guhera 1967—1981ndetse na Carlos Franklin Paixà£o de Araàºjo waje kwitaba Imana mu 2000.
 

  1. King Salman bin Abdulaziz al Saud

SAUDI-KING-CONFLICT-SYRIA-IS
Uyu ni umwami wa Arabia Saudite nawe waranzwe no hugangana n’ibitero by’abiyahuzi bitandukanye muri kiriya gihugu, akaba aza ku mwanya wa 9 nk’umuntu nawe wamenyekanye kubera ibikorwa bye.
King Salman w’imyaka 88 y’amavuko kuri ubu, kugeza muri 2011 yari amaze imyaka isaga 48 muri politiki y’iki gihugu mu myanya itandukanye, akaba yaranamenyekanye cyane mu guteza imbere amahame ya kisilamu.
 
Uyu musaza akaba afite abana 13 yabyaranye n’abagore 3.
 

  1. Hassan Rouhani

IRAN-POLITICS-VOTE-ROUHANI-ASSEMBLY OF EXPERTS
Uyu wa kuri uyu mwanya, akaba ari perezida wa Iran wamenyekanye cyane mu bintu byo kugaba ndetse no guhangana n’ibitero by’intagondwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hassan Rouhani, umunyepolitiki akaba n’umunyamategeko yagiye ku buyobozi guhera muri 2013, afite imyaka 68 n’umugore umwe, mu byo yize hakaba harimo n’iseminari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *