Guverinoma y’u Rwanda yategetse ikoreshwa ry’uburyo bwo gupima ibiranga umuntu buzwi nka biometric mu Cyongereza, mu biro bya leta mu rwego rwo kugenzura abakozi ko bagerera ku gihe ku kazi, imikorere yabo, umusaruro na serivisi batanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ibaruwa yohererejwe inzego za leta zose mu mpera z’Ugushyingo, minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta yasobanuye ubunebwe buba mu gukurikirana uko abakozi bitabira akazi bikorwa n’abashinzwe kubagenzura n’abayobozi b’amashami.
Muri iyo baruwa Minisitiri Judith Uwizeye yagize ati:“Abakozi ba leta bakwiye kwbuka ko basabwa gukora amasaha 9 ku munsi n’iminsi 5 mu cyumweru”
Mu gihe abikorera bakora amasaha 8 mu minsi 5, abakorera leta baba bagomba gukora guhera saa moya kugeza saa kumi n’imwe. Ibi ariko ngo byubahirizwa gake na benshi mu bakozi ba guverinoma, ibintu byanatumye abadepite bazamura iki kibazo bakibaza Minisitiri w’Intebe ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize.
“Aho bus zihagarara hagati ya saa moya na saa tatu usanga abantu benshi bajya ku kazi. Iki ni ikigaragaza neza ko amasaha y’akazi atacyubahirizwa mu nzego zitandukanye za guverinoma.”, uwo ni Depite Ignatienne Nyirarukundo.
Ibaruwa ya minisitiri w’umurimo kandi yibanze ku bakozi ba leta bihaye ingeso yo kongera akaruhuko ka saa sita, avuga ko abakozi bose bagomba kugaruka ku kazi bitarenze saa saba nyuma yo gufungura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rwego rwo kumenya ko ibi bizubahirizwa, iyi minisiteri yategetse ko mu nzego za leta hashyirwa imashini zizajya zifasha mu kugenzura igihe umukozi yagereye ku kazi mu buryo bworoshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


