Leta ya Uganda yashyize mu majwi abashoramari bo mu gihugu cy’u Bushinwa baza muri kiriya gihugu mu bikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubwubatsi, bakaba batita ku bakozi bakoresha ibyo bigateza impanuka n’imfu za hato na hato.
Aba bashinwa bakorera muri Uganda biganjemo abakora mu mishanga ibyara ingufu barashinjwa kurangarana no kutita ku bo bakorana baba Abagande ndetse n’abo baba baraturukanye mu bushinwa kugeza ubwo bamwe bicwa n’amashanyarazi.
Nk’uko bitangazwa na zimwe mu mbuga za internet zo muri Uganda, mu kwezi kumwe gushize harabarurwa abasaga 30 bakomerekeye mu kazi ndetse bamwe bikabaviramo urupfu.
Aba bakozi bakoraga mu ruganda rw’amashanyarazi rwa “Karuma hydropower” rwari rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 600 rukaba rwarapfiriyemo abatabarika kubera amashanyarazi.
Uretse ibyaha byo kutita ku bakozi aba bashinwa bashinjwa, banashinjwa gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa mu kazi kabo, gukoresha abana n’ibindi bitandukanye. Aba bashinwa kandi ngo si ibya none kuko guhera mu kwezi kwa cyenda nibwo mu bikorwa byabo hatangiye kumvikana ubwiyongere bukabije bw’abakozi badafatwa neza uko bikwiye.
Inzego z’umutekano muri Uganda zitangaza ko hari abakomereka bakicecekera bikamenyekana bageze kwa muganga kuko ari naho ubu hari gukorerwa za raporo z’abagannye ibitaro bagakomerekera mu kazi.
Uretse abakozi bicwa n’amashanyarazi, abandi ngo bicwa cyangwa bagakomeretswa n’ibyuma bishyushye, abo amabuye yituraho n’abandi.
Izi kampuni zo mu bushinwa zishinjwa kuba ibyo byose biba zirebera ariko ntizigire icyo zikosora ku mikorere kuko ngo usibye n’imfu ngo aba bakozi banakoreshwa akazi k’umurengera ibyo ngo ugasanga nta cyo bibwiye abakoresha.
Wilson Owere, ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubucuruzi muri Uganda NOTU, agira ati”dufite ikibazo kidukomereye cy’Abashinwa batwicira abantu. Twagerageje kumenyesha Minisitiri ishinzwe abakozi n’umurimo mu gihugu ndetse na Ambasade y’u bushinwa ariko aho gukemuka bigenda byiyongera.”
Ibi bitangajwe mu gihe mu minsi micye ishize abashinwa baba muri iki gihugu bashinjwe na leta ya Uganda gutera inda abakobwa n’abagore ndetse no gushaka kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi bijya gusa n’ibiherutse kubera mu Rwanda mu kwezi gushize, aho abashinwa barwanye n’Abanyarwanda bakoreshaga babaziza ko banze kubishyura ku mirimo y’ubwubatsi bari babakoreye mu murenge wa Nyarutarama ho mu mujyi wa Kigali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


