Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye abana bamaze gutera imbere gufasha ababyeyi babo batishoboye, ngo utazabikora azitwa ikivume kitagira icyo kimaze, gikwiye gucibwa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabibasabiye ku ivuko rye mu mudugudu wa Mutama, Komini Giheta mu ntara ya Gitega kuri uyu wa 6 Kanama 2021 ubwo u Burundi bwizihizaga umunsi ngarukamwaka wo gushyigikirana (solidarité).
Ku kijyanye n’abana bakira ntibuke ababyeyi babo, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Ntibyumvikana uburyo njyewe nzajya gufasha umukecuru ufite umuhungu, umukobwa n’abuzukuru bateye imbere. Uwo muhungu we tuzabanza kumugira igicibwa, ntacyo amaze, ni ikivume umuntu udafasha ababyeyi.”
Perezida Ndayishimiye avuga ko bitumvikana uburyo umukecuru yabura ubushobozi kandi afite abuzukuru bishoboye.
Yavuze ko iki ari igihe cyo gushyigikirana, uwishoboye agafasha mugenzi we kuzamuka. Yaboneyeho gusaba abakire kujya bafasha abakene kuko burya ngo nta mutunzi wororera mu boro cyangwa se ngo asomere induru ivuga.
Yagize ati: “Ubu ni igihe cyo gufatana mu nda, umuntu akavuga ati ko nteye imbere, reka nteza imbere n’undi. Ubunwa butamira ntibuguhe, bukoma induru ntiwumve. Ibyo ufite bikundanemo, fasha abandi batere imbere, nabo bamere neza. Ni cyo gituma dusaba yuko abamaze gutera imbere bakwibuka guteza imbere iwabo.”
Ku munsi wo gushyikirana, abatishoboye bahabwa ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho bakenera mu ngo. Ni byo byabaye kuri uyu munsi muri Komini Giheta.




