RDF yemeje ko yafashe Mocimboa da Praia yifatanyije na FADM

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’ingabo z’u Rwanda bimaze kwemeza ko abasirikare b’igihugu bagiye kugarura amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bafashe umujyi wa Mocimboa da Praia, bafatanyije n’ingabo z’iki gihugu (FADM).

Ubutumwa buri kuri Twitter y’ingabo z’u Rwanda bwabyemeje buti: “Umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba mu gihe kirenga imyaka ibiri wafashwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’inzego z’umutekano za Mozambique.”

Uyu mujyi urimo ibiro by’akarere ka Mocimboa da Praia n’ikibuga cy’indege ufashwe na RDF hamwe na FADM, nyuma y’akandi gace kitwa 1st May kafashwe kuri uyu wa 7 Kanama 2021.

1st May iri mu bilometero 10 ugana mu mujyi wa Mocimboa da Praia.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *