Afurika y’Epfo: Minisitiri wababajwe n’uko ingabo z’u Rwanda zatanze iza SADC muri Mozambique yasimbujwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ku wa 5 Kanama 2021 yakoze impinduka muri guverinoma, asimbuza Minisitiri w’Ingabo Nosiviwe Mapisa-Nqakula uherutse gutangaza ko bibabaje kuba ingabo z’u Rwanda zaratanze ibigize umuryango w’akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Tariki ya 10 Nyakanga 2021 hashize umunsi umwe ingabo z’u Rwanda zitangiye kujya mu butumwa bw’amahoro, Mapisa yagiranye ikiganiro na SABC News, agaragaza ko yababajwe n’uruhare Guverinoma ya Mozambique yabigizemo, cyane ko SADC yari yarayibwiye ko niba u Rwanda rushaka kohereza izi ngabo, zagendera ku mabwiriza agenda SADC, umuryango rutabereye umunyamuryango.

Mapisa yagize ati: “Birababaje kubona ingabo zoherejwe mbere y’uko SADC yohereza izayo kubera ko amasezerano Mozambique n’u Rwanda byaba byaragiranye, twateganyaga ko u Rwanda ruzafasha Mozambique ariko hagendewe ku murongo wari waratanzwe n’abakuru b’ibihugu bya SADC. Ni ikibazo tudafiteho ububasha kuko Mozambique yumvikanye n’Abanyarwanda kugira ngo ingabo zabo zijyeyo.”

Uyu muyobozi kandi aherutse gutangaza ko adashyigikiye icyemezo cya Perezida Ramaphosa cyo kohereza abasirikare 25,000 kugira ngo bahagarike imyigaragambyo y’abari badashyigikiye ko Jacob Zuma ukurikiranweho kunyereza umutungo w’igihugu yafungwa, yabereye mu ntara ya KwaZulu Natal na Gauteng.

Mapisa yatangaje ko yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, asaba ko aba basirikare bagabanywa bakagera ku 10,000.

Minisitiri Mapisa yasimbujwe Thandi Mondise wigeze kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *