sada.jpg

Kugira ibitekerezo binyuranye ntibigira abantu abanzi_Sadate wishimiye guhura na Karenzi

Sangiza iyi nkuru

Umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagaragaje kunyurwa nyuma yo guhurira mu kiganiro mpaka n’umunyamakuru wa siporo Sam Karenzi basanzwe batavuga rumwe.

Sadate na Karenzi bahuriye muri sitidiyo (studio) ya Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama 2021, mu kiganiro Café Sport batumiwemo na Eddy Sabiti, bajya impaka ku iterambere ry’iyi kipe.

Nyuma y’iki kiganiro, Sabiti yashimiye aba bombi bemeye guhurira muri iki kiganiro, ababwira ati: “Kutabona ibintu kimwe ntibikuraho ko abantu babona urubuga rwo kuganira, bagatanga ibitekerezo byabo uko babibona. Fair Play, Twubake Sport Yacu.”

Sadate nawe yagaragaje ko yishimiye guhurira na Karenzi muri iki kiganiro, yifashisha Twitter agira ati: “Uno munsi nyuma y’igihe cy’umwaka mpuriye na Sam Karenzi muri studio za RadioTV10 ndetse n’igihe kinini duhuzwa na RMC, uno munsi twongeye guhurira muri studio za RBA.”

Yongereyeho ko kuba we na Karenzi badahuza ibitekerezo, bitabagira abanzi. Ati: “Kugira ibitekerezo binyuranye ntibigira abantu abanzi, Fair Play is the key. Bravo Sabiti and RBA.”

Karenzi amaze gusoma ubutumwa bwa Sadate, yamusubije ati: “Wakoze cyane Sadate Munyakazi! We must agree to disagree! (Tugomba kwemera kutumva ibintu kimwe).”

sada.jpg

Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie ni umwe muri benshi bishimiye kubona Sadate na Karenzi bahurira muri iki kiganiro, ashima n’uburyo bagikoze. Yagize ati: “Ikiganiro cyari cyiza rwose kd kinatanga amakuru n’ibitekerezo mu bwubahane. Nakunze ingingo zanyu ku nsanganyamatsiko buri wese mu budasa bwe ndetse hari aho byageraga mugahuza bikerekana ubuhanga bwanyu mu gusesengura. Keep it up bantu mwe.”

Ubwumvikane buke hagati ya bombi bwatangiye ubwo Sadate yari Perezida wa Rayon Sports, Karenzi akiri mu itsinda ry’abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko cya RadioTV10, aho uyu munyamakuru yashinjwaga kwirengagiza amahame agenga umwuga, akibasira iyi kipe.

Ibibazo byabo byageze no mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, rufite inshingano yo gukemura ibibazo biri hagati y’abanyamakuru n’abakorwa inkuru ntizibanyure. Bikekwa ko ubwumvikane buke bwabo bwaba bwaragize uruhare mu gukura Karenzi mu kiganiro Urukiko, agahabwa indi nshingano.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kugira ibitekerezo binyuranye ntibigira abantu abanzi_Sadate wishimiye guhura na Karenzi
    Nkunda cyane umunyamakuru Edie Sabiti mu biganiro byinshi akora ariko cyane cyane Café Sport!
    Urugero mu biganiro bya sport!
    Ariko kandi hari abandi badamu 2 nabo nkunda ibiganiro byabo cyane!
    SCOVIA kuri flash TV na NIWEMWIZA Anne Marie!

  2. Kugira ibitekerezo binyuranye ntibigira abantu abanzi_Sadate wishimiye guhura na Karenzi
    Nkunda cyane umunyamakuru Edie Sabiti mu biganiro byinshi akora ariko cyane cyane Café Sport!
    Urugero mu biganiro bya sport!
    Ariko kandi hari abandi badamu 2 nabo nkunda ibiganiro byabo cyane!
    SCOVIA kuri flash TV na NIWEMWIZA Anne Marie!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *