Padiri witwa Henri Bendebamanye wakoreraga muri diyosezi gatolika ya Lukweba mu Ntara ya Kasaï Central muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yapfuye ari muri misa.
Urupfu rwa Padiri Bendebamanye rwabaye tariki ya 8 Kanama 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kurahiza ababikira bashya no kwizihiza imyaka 25 umubikira witwa Astrida Kapinga amaze kuri iyi nshingano.
Umunyamakuru wa Actualité wari uhari, yatangaje uyu Padiri mbere y’uko ashiramo umwuka, yabanje kwikubita hasi ku mpamvu itaramenyekanye. Yagize ati: “Padiri yaguye hasi, ajyanwa ku bitaro bya Ndekesha, nta kindi abaganga bakoze uretse kuvuga ko yapfuye.”
Padiri Bendebamanye yari afite imyaka 60 y’amavuko. Yiteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze kuri iyi nshingano.


