Umusaza w’Umudage ufite imyaka 84 y’amavuko tariki ya 2 Kanama 2021 yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 14, anacibwa ihazabu ingana n’amadolari ya Amerika 293,972 azira gutunga intwaro zirimo igifaru mu buryo butemewe n’amategeko.
BBC ivuga ko urugo rw’uyu musaza wigeze kuba umusirikare ruherereye mu gace ka Heikendorf mu majyaruguru y’u Budage rwafatiwemo izi ntwaro mu 2015, hagendewe ku makuru yari amaze gutangwa n’abaturanyi be.
Abayobozi mu nzego z’ibanze nyuma yo kumenya aya makuru, bayamenyesheje igisirikare cy’igihugu, cyohereza abasirikare 20, igikorwa cyo gushakisha intwaro zose zari zibitse muri uru rugo cyabatwaye amasaha 9.
Basanzemo iki gifaru cyo mu bwoko bwa Panther cyifashishijwe mu ntambara ya kabiri y’Isi, ibikoresho n’intwaro byifashishwaga n’ishyaka ry’Abanazi ryari riyobowe n’umunyagitugu Adolf Hitler.
Ubwo urugo rw’uyu musaza rwasakwaga, Meya wa Heikendorf yabajijwe niba mu buzima bwe yaba hari aho yahuriye n’ibifaru, asubiza ko umusaza mu mwaka w’1978 yigeze kubitwaraho. Yatangaje ko kukibika, yaba yarabitewe n’urukundo yakigiriye.



