RED-Tabara nyuma y’aho u Rwanda ruhaye u Burundi abarwanyi bayo 19, ngo ntizacika intege

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko utazacika intege ngo uhagarike ibikorwa byayo, nyuma y’aho u Rwanda rushyikirije iki gihugu abarwanyi 19 bawo.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Patrick Nahimana kuri uyu wa 9 Kanama 2021, rivuga ko iki gikorwa cyagenzuwe n’urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo mbibi, EJVM, kidasanzwe mu mateka y’urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu.

Yagize iti: “RED-Tabara ntizi ko igikorwa nk’iki kibaho mu mateka y’ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu hifashishijwe intwaro. Ibi ntabwo bizaduca intege ngo bitume duhagarika urugamba twatangiye, kandi RED-Tabara yambariye kubohora Abarundi mu gitugu cya CNDD-FDD.”

Tariki ya 30 Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwashyikirije u Burundi aba barwanyi rwari rwarafatiye mu ishyamba rya Nyungwe muri Nzeri 2020, bari bahunze ibitero by’ingabo z’u Burundi mu ishyamba rya Kibira.

Iki gikorwa cyishimiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bigize akarere ka Afurika yo hagati, CEEAC, uwo munsi. Yagize ati: “Ndagaruka ku gikorwa cyo gushimirwa cyakozwe n’u Rwanda, rwashyikirije u Burundi abagizi ba nabi bateje icyunamo amajyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *