Malawi: Impunzi ziyemeje kwitambika iyoherezwa mu Rwanda rya Vincent Murekezi

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Malawi ziyemeje gutanga ruswa zikanitambika mu buryo bushoboka bwose aho ngo zizanateza akavuzo ku buryo zizahagarika iyoherezwa mu Rwanda ry’umunyarwanda Vincent Murekezi ukurikiranywe ho uruhare jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mpunzi zateraniye mu nama mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe aho ngo zanoganyije umugambi wo guteza akavuyo mu rubanza uyu Vincent yagombaga kujyanwamo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016 bwa mbere nyuma yo gutabwa muri yombi.
Ikinyamakuru cya Nyasa Times cyandikira muri Malawi dukesha iyi nkuru cyanditse ko muri iyo nama haje kugaragara umuherwe w’ umuvugabutumwa witwa Bishop Abraham Simama wemeye gutanga amafaranga kugirango uru rubanza ruzaburizwemo.
Uyu Bishop Simama ngo yemeye ko azatanga ibihumbi 50 by’amafaranga akoreshwa muri Malawi kugirango urubanza ruburizwemo ndetse akazanatanga ibihumbi 10 ku muntu wese uzateza akavuyo mu rubanza rwa Murekezi.
Bishop Simama ukomoka muri Tanzaniya afite ibikorwa by’ubucuruzi byinshi muri Malawi birimo Hotel n’urusengero, uyu ngo afite umugambi wo gufasha abanyarwanda bose bakekwaho uruhare muri jenoside babarizwa muri Malawi.
Bivugwa ko Simama yabaye inshuti y’Abanyarwanda cyane ku buryo ngo yakoranaga bya hafi na Murekezi mu bucuru kuri ubu uri mu maboko y’ubutabera
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Murekezi ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu yatawe muri yombi n’ubushinjacyaha bwa Malawi nyuma y’uko leta y’u Rwanda yari isabye icyo gihugu gukurikirana uyu mugabo kuko anafite ibyangobwa by’ibihimbano birimo pasiporo ebyiri zinyuranije amazina aho iyo yakuye mu Rwanda yanditsweho ko akomoka mu karere ka Huye naho indi ikamugaragaza nk’ukomoka muri Tanzaniya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *