Icyo RDF ivuga ku mutwe w’iterabwoba wa IS watangiye kwibasira u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umutwe w’iterabwoba wa IS (Islamic State) wibasiye u Rwanda kubera ko ingabo zarwo zikomeje kurwanya intagondwa ziwegamiyeho mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, Umuvugizi w’ingabo zarwo Col. Rwivanga yavuze ko ziteguye guhashya izi ntagondwa mu gihe zatera igihugu.

IS iherutse gusohora itangazo ryamagana ibikorwa bya RDF muri Mozambique, ivuga ko u Rwanda ruri gutambamira intambara yera y’abayisilamu izwi nka Djihad.

Tariki ya 11 Kanama 2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ubutumwa bw’abashyigikiye IS, bayifasha kwamagana iki gihugu bise icy’umwanzi cy’abakirisitu, ngo “kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu.”

Itangazo rya IS n’ubutumwa bw’abayishyigikiye byatumye bamwe mu Banyarwanda bagira impungenge, bibaza niba uyu mutwe wakunze guhungabanya umutekano w’ibihugu byinshi ku Isi utazihimura ku Rwanda.

BBC yabajije Umuvugizi wa RDF, Col. Ronald Rwivanga niba we nta mpungenge afite ku bitero bya IS ku Rwanda bishobora kuzabaho nyuma y’iri tangazo n’ubutubwa bw’abayishyigikiye, asubiza ko iki ari ikibazo ingabo z’u Rwanda ziteguye gukemura.

Yagize ati: “Birumvikana. Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda? Ntibyaba byumvikana.”

Mu kwezi gushize ubwo u Rwanda rwari rumaze kohereza abasirikare muri Mozambique, nabwo Col. Rwivanga yabajijwe niba nta mpungenge afite z’uko IS yakwihimura kuri iki gihugu. Yasubije ko Guverinoma yabifasheho icyemezo, kandi yiteguye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Icyo RDF ivuga ku mutwe w’iterabwoba wa IS watangiye kwibasira u Rwanda
    Twebwe nkabana babanyarwanda
    Turitayari kurwanirira Igihugu cyacu nabanyarwanda
    Ndetse nabayobozi bacu kumuntu wese uzashaka kutuvogerera igihugu cyacu
    Murakoze.

  2. Icyo RDF ivuga ku mutwe w’iterabwoba wa IS watangiye kwibasira u Rwanda
    Twebwe nkabana babanyarwanda
    Turitayari kurwanirira Igihugu cyacu nabanyarwanda
    Ndetse nabayobozi bacu kumuntu wese uzashaka kutuvogerera igihugu cyacu
    Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *