Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vincent Karega avuga ko ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo mu mahanga ari byo biri inyuma ya raporo zivuga ko u Rwanda rukurayo amabuye y’agaciro binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri uyu wa 14 Kanama 2021, Ambasaderi Karega yavuze ko bene ibi bigo ari ibyo amasezerano yabyo na Leta ya RDC yasheshwe bitewe n’uko byananiwe kubahiriza inshingano zabyo mu bijyanye n’amategeko n’ubukungu.
Ambasaderi Karega yavuze ko ukuri guhari ari uko u Rwanda rusanzwe rutunganya amabuye y’agaciro arimo zahabu, koruta na tini, rugura n’ibihugu bitandukanye birimo RDC, binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Ni byo u Rwanda rutunganya zahabu, koluta na tini. Dutunganya ibyo tugura, na RDC cyangwa ibindi ibihugu. Uruganda rw’u Rwanda rutunganya zahabu iturutse muri Zimbabwe na Ghana. Ntabwo twahakana ko mu buryo bwemewe n’amategeko, hari Abanyekongo batugurisha, bafite uruhushya, bambuka umupaka banyuze kuri DGDA, DGM cyangwa ANR nta ngorane.”
Yabajijwe ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro raporo z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko bukorwa n’abantu ku giti cyabo bakayinjiza mu Rwanda, avuga ko atabihakana kuko n’ubusanzwe mu bucuruzi bwose nko mu bikomoka kuri peteroli n’ibiribwa habamo abanyuranya n’amategeko.
Yabisobanuye ati: “Ntabwo twavuga ko nta magendu ibamo kuko iba no mu bundi bucuruzi bwose. Haba magendu y’ibikomoka kuri peteroli, mu biribwa, ariko uruhare rwacu duhuriyeho ni ukurwanya magendu.”
Gusa Ambasaderi Karega yavuze ko n’ubwo aba bacuruzi baba binjiza amabuye mu gihugu muri ubu buryo, nta ruhare u Rwanda rubigiramo, ndetse nta n’inyungu rukuramo.


